Abantu babarirwa mu bihumbi bakoze imyigaragambyo yo kwa magana perezida Trump.
Muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika, abantu ibihumbi bitabiriye imyigaragambyo yo kwa magana ibikorwa bya perezida Donald Trump aherutse gukora.
Ni imyigaragambyo yakozwe ku wa gatandatu tariki ya 19/04/2025, aho yabereye mu bice bitandukanye harimo iyabereye hanze y’ibiro bya perezida wa Amerika, n’indi yakorewe hanze y’inzu z’ubucuruzi za kompanyi Tesla y’umuhewe Elon Musk, uri mubayobozi ba Amerika bakomeye kuko ni umubajyanama wa Trump.
Abigaragambyaga binubiraga ibibazo bitandukanye. Benshi basabye ko Kilmar Abrego Garcia, woherejwe muri El Salvador habayeho ku mwibeshyaho asubizwa muri Amerika.
Iyi myigaragambyo ikaba yariswe 50501, bishatse kuvuga imyigaragambyo 50, Leta 50, igikorwa cya mbere. Yari yo guhurirana n’isabukuru y’imyaka 250 ishyize intambara y’impinduramatwara irangiye.
Igenzura ryakozwe vuba aha cyane ry’ikigo Gallup ryumvikanishije ko 45% by’abatora ari bo bashyigikiye imikorere ya Trump muri aya mezi atatu abanza y’ubutegetsi bwe, iryo janisha rikaba riruta irya 41% bari bashyigikiye imikorere ye mu gihe nk’icyo cy’amezi atatu ya mbere yo kuri manda ye ya mbere.
Muri abo bigaragambyaga, hagaragaye umugore ufite icyapa cyanditseho ngo “Irukane Trump umujyane muri El Salvador.” Uwo mugore yanagaragaye ari imbere ya White House(ibiro bikuru by’umukuru w’igihugu cya Leta Zunze ubumwe z’Amerika).