
Abantu bane (4) nibo bishwe barashwe kumunsi w’ejo hashize tariki 26/08/2023 .
Abishwe biciwe mugace bakunze kwita Jakiya, homuri teritware ya OICHA, mubirometero birenga mirongo 40 nu Muji wa Beni ho mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Ukuriye Soseyete Sivile muri teritware ya OICHA, nawe ubwe yemeje ayo makuru avuga ko bamaze kubona imirambo yabantu bane(4) ariko amakuru y’ukuri Minembwe Capital News, imaze kwakira nuko uwo mubare aruwagateganyo.
Bwana Omar Kalisa yavuzeko urubyiruko kubufatanye n’ingabo z’igihugu FARDC bazindutse kuruyu munsi wo ku Cyumweru bazindutse Baja ahabereye ibyo byago kugirango bagerageze kureba niba harindi mirambo babona yabantu babuze kuruyu wa Gatandatu.
Gusa kugeza kugicamunsi cokuruyu w’Imana tariki 27/08/2023, inzego zishinzwe umutekano ndetse n’Abayobozi batandukanye ntaco baratangaza kurubwo bw’icanyi bwakorewe abaturage bo muribyo bice .
By Bruce Bahanda.
Tariki 27/08/2023.