Abantu Barenga 200 Bapfiriye mu Mpanuka y’Ubucukuzi bwa Coltan mu Burasirazuba bwa RDC
Nibura abantu 226 ni bo bamaze kumenyekana ko bapfiriye mu mpanuka ikomeye yabaye ku wa Kane, tariki ya 29/01/2026, ubwo ikirombe cya coltan cya Rubaya cyagwaga kigahitana ubuzima bw’abantu bari mu bucukuzi, muri teritwari ya Masisi, mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Aya makuru yemejwe na Kambere Muyisa Lumumba, umuvugizi wa Guverineri w’iyo ntara washyizweho n’umutwe wa AFC/M23.
Abaguye muri iyi mpanuka barimo abacukuzi b’amabuye y’agaciro, abana ndetse n’abagore bacuruzaga hafi y’ikirombe. Abandi benshi bakuwe mu myobo bakiri bazima ku bw’amahirwe, nubwo bamwe muri bo bakomeretse bikomeye. Abo bakomeretse bari kwitabwaho n’ibigo nderabuzima byo muri ako gace, mu gihe hari n’abandi boherejwe mu mujyi wa Goma kugira ngo bahabwe ubuvuzi bwihariye.
Iyi mpanuka yabaye mu gihe cy’imvura nyinshi. Ubutaka bwakundutse mu gihe abari bahari bari mu myobo y’ubucukuzi, bituma babura uko bahunga.
Ku mabwiriza ya Bahati Musanga Erasto, Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru uyobora intara iri mu maboko ya AFC/M23, ikirombe cya Rubaya cyahise gifungwa by’agateganyo hagamijwe korohereza ibikorwa byo gushakisha no gukura imibiri y’abari bagwiriwe. Ibikorwa by’ubutabazi biracyakomeje, nubwo bikorwa mu bihe bigoye, ndetse amakuru aturuka mu baturage avuga ko umubare w’abapfuye ushobora kuba urenze uwamaze gutangazwa ku mugaragaro.
Mu bice byinshi byo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, impanuka ziterwa n’isenyuka ry’ubutaka zikunze kugaragara, by’umwihariko mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro bukorwa mu buryo butubahirije amategeko kandi butagira ibikorwaremezo bihagije by’umutekano.
Ikirombe cya Rubaya giherereye nko ku bilometero 80 uvuye mu mujyi wa Goma, mu burengerazuba bw’Ikiyaga cya Kivu, hafi y’ikiyaga gito cya Kabuno. Kizwi cyane ku rwego rw’Afurika yo Hagati kubera umusaruro mwinshi wa coltan, kikaba gishingiye ahanini ku bucukuzi bwo munsi y’ubutaka bukorwa n’abaturage ku giti cyabo.
Ibibazo by’imigezi n’amazi menshi bikomeje guteza inkeke muri aka gace, aho buri mwaka hagaragara imyuzure n’isenyuka ry’ubutaka bigahitana abantu benshi. Nk’urugero, tariki ya 19/06 umwaka ushize, abantu 17 barahaguye.
Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ikomeje kunenga kudafata ingamba zihamye zo kurinda umutekano w’abacukuzi b’amabuye y’agaciro.
Kuva mu kwezi kwa Kane 2024, agace ka Rubaya kari mu maboko ya AFC/M23. Aka gace kazwiho kuba gakungahaye cyane kuri coltan ikize ku rwego rw’isi, aho Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye (LONI) rigaragaza ko hashobora gucukurwa hafi toni 120 ku kwezi, nyinshi muri zo zigahita zoherezwa mu mahanga. Bitewe n’umutekano muke n’imitwe yitwaje intwaro, kugera muri aka gace biracyagorana cyane ku banyamakuru, abashakashatsi n’imiryango itabara imbabare.





