Abantu barenga icyenda bafatiwe i Kinshasa muruhame rw’abantu benshi bakora amahano.
Ni kuri uyu wa Mbere abashinzwe umutekano batangaje ko bataye muri yombi abantu icumi basambaniraga muruhame, ku murwa mukuru w’i Gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Nk’uko byatangajwe n’umuyobozi wa Polisi muri Kinshasa, Blaise Kilimbalimba, yatangaje ko Abanyekongo barimo abagore n’abagabo bafatiwe mu cyuho ubwo basambanaga mu ijoro ryo ku itariki ya 21/06/2024.
Yagize ati: “Batawe muri yombi nyuma yaho abaturage batabaje ko bari kubasakuriza. Polisi ya basanze bambaye ubusa nka Adamu na Eva. Tugomba guhagarika ibi bikorwa biri kwangiza Isi n’abana bacu, by’u mwihariko i Kinshasa.”
Uyu mupolisi yasobanuye kandi ko muri iryo joro, Polisi yataye muri yombi abavanga imiziki basakuriza abaturage, ifata ibikoresho bitanga umuziki birimo insakazamajwi 300.
Ati: “Abavanga imiziki batawe muri yombi, insakazamajwi zabo zirafatwa . Abantu b’i Kinshasa bakeneye kubaho mu mahoro. Iyo umuziki urenze inkuta z’inzu iri gucurangirwamo, birabangama. Insengero n’abandi bagomba kubahiriza itegeko.”
Iki gikorwa cya Polisi gitangiye nyuma y’uko umushinjacyaha mukuru asabye abashinjaha gutangira gukurikirana abijandika mu busambanyi ndetse n’abateza urusaku. Ni icyemezo cyashingiye ku cyifuza cya minisitiri w’ubutabera, Constant Mutamba.
MCN.