Abanya-Kaziba batewe urujijo n’ibyo ubuyobozi bwaho buri gukora.
Abaturage batuye i Kaziba batewe urujijo n’ibyo ubuyobozi bwaho buri gukora ngo kuko bakomeje imirimo ya Leta y’i Kinshasa kandi iyi ntara iyobowe n’ihuriro ry’imitwe ya politiki n’iyagisirikare rya Alliance Fleuve Congo(AFC).
Ni mu butumwa bwanditse umuturage utuye i Kaziba yahaye ubwanditsi bwa Minembwe.com aho ubwo butumwa bugira buti: “Kuva ku wa gatandatu w’icyumweru gishyize, ibiro bya cheferi ya Kaziba n’izindi serivise za Leta zirigukora. Kandi bararihisha ama-taxes.”
Bunasobanura ko ari ya ma-taxes arihishwa mu masoko, no ku mihanda, ariko ko arihishwa ku mihanda yo arihishwa igihe c’isaha z’umugoroba gusa.
Uyu muturage muri ubu butumwa yatanze akaba yibaza ibi bibazo: “Ese ari ya mafaranga barihisha bayajana he? Raporo ijanwa muri AFC i Bukavu, cyangwa?”
Yavuze kandi ko i Kaziba bo bagikora nk’aho ari aba Leta y’i Kinshasa, ibikomeje gucyanganyikisha benshi muri ibi bice. Ariko nubwo yibaza ibi bibazo, ariko aka gace karacyagenzurwa n’abarwanyi bo ku ruhande rwa Leta ya Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Yibajije ibi mu gihe umutwe wa m23 n’uwa Twirwaneho bigaruriye umujyi wa Bukavu ufatwa nk’umurwa mukuru w’i ntara ya Kivu y’Epfo, mu byumweru bibiri bishyize.
Ndetse aha’rejo iri huriro rya AFC ribarizwamo iriya mitwe ibiri ya gisirikare, ryashyizeho abayobozi bashya b’intara.
Mubayobozi bashyizweho harimo guverineri n’abavisi guverineri babiri. Biteganyijwe kandi ko himikwa n’izindi nzego zirimo na Meya w’uyu mujyi wa Bukavu.
Tubibutsa ko i Kaziba ni cheferi ibarizwa muri teritware ya Walungu, mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.