
Abanya Politike bavuga rikijana muri Congo aribo Katumbi, Fayulu na Matata Ponyo bari i Lubumbashi, muntara ya Katanga mumugambi wo kwigizayo Tshisekedi kubutegetsi i Kinshasa.
Yanditswe na Bruce Bahanda, none tariki 13.04.2023, saa 5:05 PM, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Amakuru agera kuri Minembwe Capital News, nuko abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa President Félix Antoine Tshisekedi, bagiye guhurira muntara ya Katanga i Lubumbashi mubiganiro bigamije gushaka uko bakwigizayo nyakubahwa Félix Antoine Tshisekedi, nimugihe muriki gihugu biteguriye amatora yumukuru w’Igihugu ateganywa kuba uyumwaka mukwezi Kwa 12.
Bikaba byavuzwe ko inama izahuza abo banya Politike bavuga rikijana dore ko bazwi muriki gihugu, Ibiganiro byabo bizabera mu muhezo mu mpera z’iki cyumweru turimo.
Abateguye ibi biganiro bakazanabyitabira harimo Martin Fayulu wamaze kugera i Lubumbashi, Moïse Katumbi, Matata Ponyo nabandi batarabasha kumenyekana.
Nkuko byakomeje kuvugwa biteganyijwe ko nyuma y’ibyo biganiro bizabahuza bazasohora itangazo rizaba rikubiyemo ibyo bunvikanyeho.
Iyi nama igiye kuba mu gihe muri Congo Kinshasa habura amezi make kugira ngo habe amatora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe kuba uyumwaka .
Ikindi nuko muraba banya Politike harimo abamaze gutangaza ko bari muba kandida bitegurira guhatanira umwanya wa Président murico gihugu, harimo Moïse Katumbi, Martin Fayulu aba bamaze gutangaza ko baziyamamaza muri aya matora, gusa bivugwa ko bashobora guhuza imbaraga na bagenzi babo bakishakamo umukandida umwe uzahatanira uwo mwanya na President Félix Antoine Tshisekedi mu matora.
Ni Tshisekedi uheruka kugirana inama n’Ihuriro Union Sacrée ahuriyemo n’abambari be nka Jean Pierre Bemba na Vital Kamerhe aheruka guha imyanya ikomeye muri leta ye, bamuremamo icyizere cy’uko bazamushyigikira mu matora y’Umukuru w’Igihugu.




