Abanya-Uvira baburiwe kwirinda kugera mu duce byavuzwe ko Wazalendo badufunze
Abanyamulenge bari Uvira n’abahazindukira, baburiwe kwirinda cyane muri iki gihe, ngo kuko Wazalendo bashobora kubagirira nabi kandi ko bafunze ibiraro bimwe birimo n’icya Mulongwe, bityo bakwiye kutahagera.
Bikubiye mu butumwa bwanditse bugufi twahawe muri iki gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 02/09/2025.
Aho ubwo butumwa bugira buti: “Twamenye ko Wazalendo bafunze ikiraro cya Molongwe, n’icya Kavimvira, rero bisaba kuba maso ahanini ku Banyamulenge.”
Burakomeza buti: “Abazindukuruka n’abazindukira aha Uvira, ndetse n’abasangwa, ni byiza kwirinda kunyura muri turiya duce.”
Nubwo aha muri Uvira hari hasanzwe umwuka mubi w’amacakubiri, ariko warushijeho kuba mubi cyane nyuma y’aho General Olivier Gasita ahagereye ku munsi w’ejo hashize.
Ni mu gihe uyu musirikare ufite ipeti rya General wo muri FARDC, yahaje ariko Wazalendo batabishaka, bavuga ko ari umwanzi kimwe n’abandi bose. Bamushinja gutanga umujyi wa Bukavu mu maboko ya AFC/M23/MRDP no kuba kandi ari Umunyamulenge.
Umunyamulenge muri iki gihugu afatwa nk’umwanzi. Bagiye babica, bakarya inyama zabo, abandi bakabatwika bagakongoka atari ibyaha babaziza ahubwo babaziza isura yabo n’ubwoko bwabo.
Gasita kuza i Uvira yahatumwe na Leta y’i Kinshasa, ariko ibi Wazalendo ntibabikozwa. Bikaba byakomeje kongera ubwoba mu butaruge, ndetse n’ubugome bwa Wazalendo ku bavuga ururimi rw’ikinyarwanda bukaba bwarushijeho kwiyongera.