Junior Akilimali na Samy Shamamba, Abanyamakuru bakoreraga akazi kabo kitangaza makuru Muburasirazuba bwa Republika ya Democrasi ya Congo, bapfuye nyuma gato yi myigaragambyo iheruka kubera i Goma, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Mu makuru yizewe, Minembwe Capital News imaze guhabwa nuko aba Banyamakuru bapfuye bishwe n’Impanuka y’Imodoka umbwo baribavuye mu Muji rwagati berekeje mu mago yabo.
Amakuru yatanzwe nabari aho impanuka yabereye nuko imoto yari itwaye abo banyamakuru yagonganye n’imodoka yomubwoko bwa Noah, maze nyuma yaho bajanwa mu bitaro arinaho baje kurangiriza ubuzima bwabo bwo kuriy’isi.
Uwatanze ayamakuru yagize ati: “Iyo Mpanuka yakomotse ku muvuduko mwinshi wiyo modoka yagonze moto yariho Samy na Junior. Baje gupfa nyuma ubwo abaganga bari batangiye kubitaho gusa byaje kuba ibyubusa bapfiriye mu maboko ya banganga.”
I Goma bagenzi babo Banyamakuru ba babajwe n’urupfu rutunguranye ndetse nimfu zikomeje kugaragara Muburasirazuba bwa Republika ya Democrasi ya Congo.
Bwana Samy Shamamba, yakoreraga ikinyamakuru citwa Congo 26, akaba yarakuriye n’ishirahamwe rishinzwe gusohora nokumeyekanisha ibitabo ndetse n’ibinyamakuru bya Congo, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Naho Junior Akilimali yigezeho kuba ashinzwe ikoranabuhanga kuri Radio Kivu 1, mugihe kuri none ho yarafite ikinyamakuru ciwe Horizon De Grands-Lacs.
By Bruce Bahanda.
Tariki 02.09.2023.