Kuva mu mwaka w’ 2020 kugeza mu kwezi kwa Cyenda(9), muri uyu mwaka w’ 2023 ikinyamakuru bita Repporteurs sans frontières RSF cyabaze ibihe 123 by’ihagarikwa bitemewe n’amategeko byabaye kubanyamakuru harimo na Stanislas Bujakera.
Nimugihe kandi Uy’umubare wari uheruka gutangwa n’ishirahamwe Mpuzamahanga ubwo bahamagarira aba kandida bose bahatanira umwanya w’umukuru w’igihugu muri RDC kugirango barahirire kuzubahiriza uburenganzira bw’itangazamakuru muri RDC.
Mubanyamakuru irishirahamwe ryakomeje kuvugaho harimo Stanislas Bujakera, ufungiwe i Kinshasa muburyo butemewe n’amategeko nk’uko bakomeje ba bivuga. Stanislas Bujakera, yakoreraga ikinyamakuru ca Jeunne Afrique. Hari kandi n’umunyamakuru wakoreraga ikinyamakuru ca Actualite.CD
witwa Tshamala, yakoreraga n’ikigo cy’Abongereza, gishinzwe itangaza makuru “Reuters,” akaba n’umuyobozi w’ungirije wikigo cy’itangazamakuru muri Congo Kinshasa .
RSF n’ubundi yatangajeko usibye gufugwa bitemewe n’amategeko hari nabicwa n’abandi bakaburirwa irengero harimo nogushimutwa .
Mu bishwe harimo Joel Musavuli, wari umuyobozi (Directeur) wa Radio na Television y’abaturage ya Bambori (RTCB) ho mu Ntara ya Ituri hari kandi Heritier Magayane, wakoreraga Radio na television National ya Congo ( RTNC), yafunzwe mu mwaka w’ 2021 naho Papy Mahamba, yishwe mu myaka ibiri ishize yakoreraga Radio y’abaturage yahitwa Lweba, muri teritware ya Fizi, i Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.
Abakorewe iyicwa Rubozo hafi gupfa Harimo uwitwa Bwila Bwalitse umuyobozo wa Radio y’abaturage yahitwa Bakumbule (RCBA) na Byamungu Galubanda, umunyamakuru akaba n’umuyobozi wa Radio ijwi rya Mikeno.
Kubwa RSF ibikorwa bigayitse kandi bibi bikorerwa abanyamakuru muri RDC bivugwako ushaka wese kuba ya yobora iki gihugu yakwishiramo gahunda yoguha itangazamakuru nokurirekurira rigakora akazi ryisanzuye ndetse nomubwigenge.
By Bruce Bahanda.