Abanyamerika ntibavuga rumwe ku bashaka ko bayoborwa n’amahame ya gikirisitu.
Muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, bamwe mu baturage bayo bageze mu kigero cyo gutora, bifuza ko iki gihugu gikwiye kuyoborwa n’amahame ya gikirisitu. Ahanini abifuza ibyo biganjemo cyane cyane abo mu ishyaka ry’Abarepubulikani, mu gihe Abademokarate bo badakozwa ibyo.
Hari itsinda ririmo abakomeye ryitwa ‘ReAwaken America,’ bivuze ngo kongera gukangura Amerika imaze imyaka itatu. Ir’itsinda ryashinzwe mu 2021, rishinzwe na Michael Flynn yahoze ari Lieutenant General mu ngabo z’iki gihugu cya Amerika.
Uyu musirikare ukomeye, yabayeho umujanama mu by’umutekano w’uwari perezida Donald Trump. Avuga ko yahagurukiye gushinga umutwe w’ingabo z’Imana, byanatumye akurikirwa n’abantu benshi barimo n’abashigikiye Donald Trump.
Abayoboke ba ‘ReAwaken America’ bagenda bazenguruka igihugu cyose bigisha abaturage ko igihugu cyugarijwe, ko kiri mu ntambara, ngo ntibabakunda kuko badakunda Yesu. Gusa ntawe batunga agatoki ngo bahite barasura abo ari bo, nk’uko ijwi ry’Amerika dukesha iy’inkuru ribivuga.
Ibi kandi bishimangirwa na Donald Trump uri mu bakandida mu matora y’umukuru w’igihugu yimirije kuba, aho avuga ati: “Twese turi abarwanyi mu rugamba rwo guhagarika ba rutwitsi, abatemera Imana, abashaka ko Isi iba nk’umudugudu n’abakomunisite. Kuko ni icyo bari cyo. Turangajwe imbere n’Imana, tuzasubizaho Repubulika yacu nk’igihugu kimwe, gifite ubwigenge n’ubutabera kuri bose.”
Abayoboke ba ‘ReAwaken America’ bemeza ko abanditse itegeko nshinga bashyizemo ko Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yubakiye ku mahame ya gikirisitu. Ariko bagahamya ko ibyo ntabirimo. Ahubwo bavuga ko buri wese afite uburenganzira bwo kwihitiramo idini ashaka.
Imyemerere yabo ituma barwanya uburenganzira bw’umugore bwo gukuramo inda ku bushake bwe biramutse bibaye ngombwa. Batandukanye n’Abademokarate. Visi perezida wa Repubulika, Kamala Harris, ni kandida wabo mu matora y’umukuru w’igihugu asigaje iminsi ibarirwa ku ntoki ngwabe.
Bavuga bati: “Mureke twemeranywe ku kintu kimwe, singombwa ko uta imyemerere yawe mu by’idini, cyangwa se kwibuza kwemera ko guverinema itakagombye kumubwira icyo akwiye gukora.”
Ikigo cy’ubushakashatsi “Pew Research Center” cy’i Washington DC, kivuga ko hafi kimwe cy’abaturage bose ba Leta Zunze Ubumwe z’Amerika batekereza ko Bibiliya yakagombye kuba icyitegererezo mu myandikire y’amategeko y’igihugu. Ariko na none, ku rundi ruhande batekereza ko Leta idakwiye kugendera kw’idini rya gikirisitu.
MCN.