• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Sunday, September 7, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Iby’igitero cyagabwe mu Banyamulenge aho bari i Kalemi.

minebwenews by minebwenews
February 15, 2025
in Regional Politics
0
Iby’igitero cyagabwe mu Banyamulenge aho bari i Kalemi.
111
SHARES
2.8k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Abanyamulenge aho bari i Kalemi bagabweho igitero.

You might also like

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

Abarwanyi bo mu bwoko bw’Abatwa b’i Kalemi mu cyahoze cyitwa Katanga bagabye igitero ku bungeri b’inka ba Banyamulenge, bamwe muri aba bungeri baburirwa irengero, nk’uko babibwiye Minembwe.com.

Ahagana isaha ya saa ine ziri joro ryaraye rikeye rishyira kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15/02/2025, ni bwo iki gitero cyagabwe mu bungeri b’inka aho bari baragiriye Inka zabo mu birometero 125 uvuye mu mujyi wa Kalemi.

Umwe muri aba bungeri b’inka yabwiye Minembwe.com ati: “Ntibitworoheye, abarwanyi b’Abatwa baduteye kuri 125 km uvuye mu mujyi wa Kalemi. Twari mu biraro.”

Yakomeje avuga ko bamwe muri aba bagabweho iki gitero batawanyitse kandi ko kugeza ubwo yaduhaga iyi nkuru mu ijoro bari bataraboneka.

Ati: “Baduteye bamwe baratawanyika, usibye ko bamwe ubu bamaze kutugeraho aho twihishe. Abandi batatu baracyabuze kugeza ubu.”

Yashimangiye ibi avuga ko muri aba baburiwe irengero bo mu bungeri b’inka barimo umusaza witwa Munyaneza.

Si ubwa mbere abungeri b’inka bo mu bwoko bw’Abanyamulenge bagabwaho ibitero i Kalemi, kuko ibyo bitero bimaze guhitana ubuzima bw’ababo benshi.

Abatwa babagabaho ibitero, barwanisha intwaro gakondo, zirimo imishari, amatapito, imihoro n’ibindi birimo amahiri n’amabuye.

Kimwecyo, kuri ubu bivugwa ko basigaye bitwaza n’imbunda bahawe n’ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo (FARDC), kandi ko bazibahaye ngo baze bica abavuga ururimi rw’ikinyarwanda.

Tubibutsa ko aka gace Abanyamulenge baterewemo, ni ako muri Kalemi mu cyahoze cyitwa Katanga, ariko ubu ni mu Ntara ya Tanganyika.

Tags: AbanyamulengeAbatwaAbungeriKalemi
Share44Tweet28Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

by Bahanda Bruce
September 4, 2025
0
U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya Intumwa z'u Rwanda n'iza Repubulika ya demokarasi ya Congo zahuriye i Washington DC muri Leta Zunze ubumwe...

Read moreDetails

Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

by Bahanda Bruce
September 4, 2025
0
Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

Mu Burundi isubira nyuma ry'ubukungu bwaho riravuza ubuhuha Ubukungu bw'igihugu cy'u Burundi ku ngoma ya perezida Evariste Ndayishimiye bugenda burushaho kujya ahabi, kubera ibura ry'ibikomoka kuri peteroli, ugakubitiraho...

Read moreDetails

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

by minebwenews
September 2, 2025
0
Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n'iz'u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo Umuhuza bikorwa w'ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23/MRDP-Twirwaneho rirwanya...

Read moreDetails

U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza.

by minebwenews
September 1, 2025
0
U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza.

U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza. U Rwanda ruyobowe na perezida Paul Kagame, rwashyizwe ku mwanya wa kabiri mu bihugu bya...

Read moreDetails

Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n’uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z’u Burundi zica Abanyamulenge.

by minebwenews
August 30, 2025
0
Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n’uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z’u Burundi zica Abanyamulenge.

Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n'uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z'u Burundi zica Abanyamulenge. Freddy Kaniki Umuyobozi wungirije w'ihuriro rya Allience Fleuve...

Read moreDetails
Next Post
Imana ibinyujije muri m23 Abanyamulenge batangiye kubona imbaraga zayo.

Imana ibinyujije muri m23 Abanyamulenge batangiye kubona imbaraga zayo.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rugezi Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?