Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Iby’igitero cyagabwe mu Banyamulenge aho bari i Kalemi.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
February 15, 2025
in Regional Politics
0
Iby’igitero cyagabwe mu Banyamulenge aho bari i Kalemi.
111
SHARES
2.8k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Abanyamulenge aho bari i Kalemi bagabweho igitero.

You might also like

U Rwanda rwamaganye RDC ruyiziza kubeshya!

Icyo abahanga bavuga ku masezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na RDC n’amahame ya AFC/M23 na Leta y’i Kinshasa.

Amerika yagaragaje ko itewe impungenge y’uko mu Burasizuba bwa RDC hagiye gutirika imirwano ikaze.

Abarwanyi bo mu bwoko bw’Abatwa b’i Kalemi mu cyahoze cyitwa Katanga bagabye igitero ku bungeri b’inka ba Banyamulenge, bamwe muri aba bungeri baburirwa irengero, nk’uko babibwiye Minembwe.com.

Ahagana isaha ya saa ine ziri joro ryaraye rikeye rishyira kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15/02/2025, ni bwo iki gitero cyagabwe mu bungeri b’inka aho bari baragiriye Inka zabo mu birometero 125 uvuye mu mujyi wa Kalemi.

Umwe muri aba bungeri b’inka yabwiye Minembwe.com ati: “Ntibitworoheye, abarwanyi b’Abatwa baduteye kuri 125 km uvuye mu mujyi wa Kalemi. Twari mu biraro.”

Yakomeje avuga ko bamwe muri aba bagabweho iki gitero batawanyitse kandi ko kugeza ubwo yaduhaga iyi nkuru mu ijoro bari bataraboneka.

Ati: “Baduteye bamwe baratawanyika, usibye ko bamwe ubu bamaze kutugeraho aho twihishe. Abandi batatu baracyabuze kugeza ubu.”

Yashimangiye ibi avuga ko muri aba baburiwe irengero bo mu bungeri b’inka barimo umusaza witwa Munyaneza.

Si ubwa mbere abungeri b’inka bo mu bwoko bw’Abanyamulenge bagabwaho ibitero i Kalemi, kuko ibyo bitero bimaze guhitana ubuzima bw’ababo benshi.

Abatwa babagabaho ibitero, barwanisha intwaro gakondo, zirimo imishari, amatapito, imihoro n’ibindi birimo amahiri n’amabuye.

Kimwecyo, kuri ubu bivugwa ko basigaye bitwaza n’imbunda bahawe n’ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo (FARDC), kandi ko bazibahaye ngo baze bica abavuga ururimi rw’ikinyarwanda.

Tubibutsa ko aka gace Abanyamulenge baterewemo, ni ako muri Kalemi mu cyahoze cyitwa Katanga, ariko ubu ni mu Ntara ya Tanganyika.

Tags: AbanyamulengeAbatwaAbungeriKalemi
Share44Tweet28Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

U Rwanda rwamaganye RDC ruyiziza kubeshya!

by Bruce Bahanda
July 23, 2025
0
Perezida Trump yagaragaje ko yiteguye kwakira perezida Kagame na mugenzi we Tshisekedi .

U Rwanda rwamaganye RDC ruyiziza kubeshya! Minisitiri w'ubanye n'amahanga w'u Rwanda, Olivier Nduhungurehe, yamaganye Leta ya Repubulika ya demokarasi ya Congo yatangaje ko minisitiri w'u mutekano warwo, Vincent...

Read moreDetails

Icyo abahanga bavuga ku masezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na RDC n’amahame ya AFC/M23 na Leta y’i Kinshasa.

by Bruce Bahanda
July 22, 2025
0
Ibyo wa menya ku masezerano RDC na AFC/M23 basinyanye i Doha.

Icyo abahanga bavuga ku masezerano y'amahoro hagati y'u Rwanda na RDC n'amahame ya AFC/M23 na Leta y'i Kinshasa. Abakomeye ku rwego mpuzamahanga, bavuga ko amasezerano y'amahoro yasinywe hagati...

Read moreDetails

Amerika yagaragaje ko itewe impungenge y’uko mu Burasizuba bwa RDC hagiye gutirika imirwano ikaze.

by Bruce Bahanda
July 22, 2025
0
Amerika yagaragaje ko itewe impungenge y’uko mu Burasizuba bwa RDC hagiye gutirika imirwano ikaze.

Amerika yagaragaje ko itewe impungenge y'uko mu Burasizuba bwa RDC hagiye gutirika imirwano ikaze. Leta Zunze ubumwe z'Amerika zabujije abaturage bayo kwirinda gukorera ingendo mu duce tw'u Rwanda...

Read moreDetails

Gen.Muhoozi yavuze ko perezida Kagame na Maj.Gen. Rwigema bameze nk’abamaraika, agaragaza n’impamvu yabyo.

by Bruce Bahanda
July 21, 2025
0
Gen.Muhoozi yavuze ko perezida Kagame na Maj.Gen. Rwigema bameze nk’abamaraika, agaragaza n’impamvu yabyo.

Gen.Muhoozi yavuze ko perezida Kagame na Maj.Gen. Rwigema bameze nk'abamaraika, agaragaza n'impamvu yabyo. Umugaba mukuru w'Ingabo za Uganda, General Kainarugaba Muhoozi, yatangaje ko umukuru w'igihugu cy'u Rwanda Paul...

Read moreDetails

Umudipolomate wa RDC ukorera mu Bubiligi yafunzwe.

by Bruce Bahanda
July 21, 2025
0
Umudipolomate wa RDC ukorera mu Bubiligi yafunzwe.

Umudipolomate wa RDC ukorera mu Bubiligi yafunzwe. Mu buryo budasanzwe umudipolomate wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, Mutebwa Mulumba Jean Dieu, usanzwe ari umujyanama wa kabiri muri ambasade...

Read moreDetails
Next Post
Imana ibinyujije muri m23 Abanyamulenge batangiye kubona imbaraga zayo.

Imana ibinyujije muri m23 Abanyamulenge batangiye kubona imbaraga zayo.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?