“Abanyamulenge babanye n’andi moko neza, igihe kigeze y’amoko arabahindukirana arabanyaga”-Methodiste Libre i Bukavu
Ijambo ry’Imana ryavugiwe muri Methodist Libre i Bukavu muri Kivu y’Amajyepfo, ryagaragaje ko “ibihe ari ikintu gihindura isura y’ibintu, bikaba byiza cyangwa bibi.”
Kuri iki cyumweru, itariki ya 02/11/2025, ni bwo irijambo ryabwirijwe mu materaniro y’igitondo mu itorero rya Methodist Libre riherereye muri Avenue Mwanga ho muri Muhumba.
Nk’uko bigaragara aya materaniro yarimo umunezero, yarimo kandi n’abantu benshi, ndetse ubona baribakubise buzuye.
Uwabwirije yasomye mu gitabo cy’Itangiriro 5:21-25; Ibyakozwe n’Intumwa 7:52-60.
Yavuze ko “ibihe” iyo bije bigira icyo bisiga, anagaragaza ko bishobora gusiga “ibibi” cyangwa bikaba byasiga “ibyiza.”
Yatanze urugero, avuga ko “Minembwe Abanyamulenge bayibayemo igihe kirekire kibarirwa mu binyejana,” ariko hageze “igihe” barasenyerwa, barangazwa, kandi ngo n’ibyabo birasahurwa.
Ndetse kandi avuga ko Abanyamulenge muri kiriya gice cya Minembwe bakibanyemo neza n’andi moko[Abapfulero, Ababembe, Abanyindu n’abandi], ariko kubera “igihe,” aya moko yandi babanye, arabahindukirana arabica, anabirukana mu matongo yabo.
Ariko agaragaza ko abantu batagomba guhindurwa n’ibihe, ahubwo ko bakwiye kubirwanya, ati: “Ntimugahindurwe n’ibihe, nibibageraho, muzabirwanye. Ntimugacyike intege, muzajye murebera ku bandi batigeze bacika intege mu kurwanya ibihe.”
Imyaka umunani n’igice irashize Abanyamulenge bari mu ntambara, ni intambara bashoweho n’ubutegetsi bw’i Kinshasa, aho bukoresha imitwe yitwaje intwaro itandukanye ikabagabaho ibitero.
Ibi bitero byabasenyeye imihana yabo, byabanyaze amatungo, arimo inka, ihene, intama n’ibindi.
Kugeza ubu baracyagabwaho ibyo bitero mu Minembwe, i Ndondo ya Bijombo, Bibogobogo, Mibunda, Rugezi ndetse no mu Cyohagati.
Mai Mai, FDLR hamwe n’Ingabo za RDC, iz’u Burundi n’izo zirinyuma y’ibyo bitero.







