Abanyamulenge bagiriwe inama ikomeye ku bijanye n’ibyo bakomeje kunyuramo, muri RDC.
Ni nama yatanzwe na Fdel Nsanzumukiza, usanzwe ari mu barwanirira Abanyamulenge muri Kivu y’Amajy’epfo, akaba yagaragaje ko benewabo bagomba guhagarara neza mu buryo ubwaribwo bwose, muri ibi bihe bigoye bakomeje gucamo.
Yagize ati: “Situation(uko ibintu bimeze) positon(umwanya) Umunyamulenge akwiriye kuba afite niyihe?”
Aha yavuze ko “hari plan local ( urwego rw’ibanze rw’abatuye mu misozi miremire y’Imulenge) bagomba kuba bafite,
Plan national ( ku butegetsi bwa Kinshasa cyangwa mu maso y’igihugu )
no kuri plan international ( mu maso yo hanze ya Congo). Avuga ko ibyo bakwiye kuba hari uko babyipanzemo.”
Fidel, yashimangiye ibi avuga ko aribyo byagakwiye kuba aribyo baganiraho kumbungankoranyambaga bahuriyeho aho kujyabahorana umuryane.
Ati: “Ibi nibyo dukwiriye kujya tuganiraho, kandi bigakorwa mu rwego rwihame ridahinduka rifite intego ya kigabo idashobora guhindura Umunyamulenge. Ibyo bidufasha kugira imyitwarire myiza, ikaba yatuma dushobora gutura ahariho hose, dufite indangagacyiro zacyu ubundi kandi tukabaho nk’uko tubyifuza.”
Yakomeje agira ati: “Situation tubayemo y’intambara tuyimazemo igihe kirekire, hafi imyaka irenga 20, inzira zigana iwacu zarafuzwe(iya Fizi-Uvira n’izindi nka Minembwe-Mirimba na Ngandji), amoko yasubiranyemo ndetse amenshi y’ihuriza hamwe ku rwanya Umunyamulenge; ntawe ukicyorora itungo cyangwa ngwabe yahinga isambu yiwe, mugabo ndetse no hagati muritwe hakaba harabayemo amacakubiri!”
Fidel yavuze kandi ko “Inzego z’abanyapolitiki nazo harimo abashinjwa kwatsa ‘umuriro’ mu gukangurira abaturage bamwe kwica abandi, mbese intambara igeraho igatandukanya abaturage bari basanzwe bahuriye kuri byinshi.”
Agaragaza ko Abanyamulenge bakwiye kugira uko bitwara, baka kwiga. Yanaboneyeho avuga ko bitangaje kubona Abanyapolitiki bakora muri Leta imwe, abasirikare bagendera muri komandema imwe, ariko bagera igihe bakitana bamwana bamwe ngo aba si Abanyakongo, bikageraho bakarasana intambara igaca ibintu! Avuga ko ibyo byose ari ibintu bisaba kumenya uko twitwara mu bibazo bya Congo, mugihe umuti w’amahoro arambye utaraboneka.”
Fidel yageze aho abaza ibi bibazo bigira biti: “Isi irikutureba, none Umunyamulenge ko arikurebwa ubwo mu maso y’isi aragaragara gute?”
“Ese turagaragara nk’abarengana cyangwa turagaragara nk’abari guteza ibibazo?”
Yavuze ko “ikibazo aho kiri, kigomba gushakirwa muri twe.”
Yanacyiye n’umugani agira ati : “Buriya iy’ubwami bucyitsemo kabiri buba bushize!”
Yemeza ko “Ahotwashora imbaraga hose kugirango dukemure ibibazo, icya mbere nuko twiyunga ubwacyu tukaba umuntu umwe kandi avuga ko ibyo bishoboka.”
Avuga ko ibyo igihe bitashobotse ari igihe ubwacyu tutabibaye agaciro.
Fidel yarangije yifuriza Abanyamulenge kuba umwe no kumenya ukuri kw’ibibazo bibera mu gihugu cyabo.