Mu Rurambo, ho mu misozi miremire y’Imulenge, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, hatanzwe ubutumwa buvuga ko Abanyamulenge bagiye kongera kubaka akarere k’i misozi miremire y’Imulenge.
Ni byavugiwe mu masengesho adasanzwe ya bereye mu muhana wa Mugono, ku itorero rya 8ème CEPAC, nk’uko abariyo ba bivuga.
Bavuga ko ay’amasengesho biteganijwe ko azamara iminsi icenda, akaba yaratangiye k’uwa Gatatu, tariki ya 28/02/2024. Azarangira kuri uyu wa Gatatu, utaha wo muri iki Cyumweru, tugiye gutangira.
Nk’uko iy’inkuru ibivuga n’uko abitabiriye ari ya masengesho, harimo itorero rya METHODIST LIBRE, CELPA, CADECA, KATOLIKA, VIVANTE na 8ème CEPAC, ari nayo yatanze icyicaro. Bikaba bitari bisanzwe kuba 8ème CEPAC bahura na CADECA bagasengera hamwe, ni mugihe aya matorero yombi yatandukanye kuva mu 1980, nyuma y’ubwo habaye ukutemerana ibyo bakunze kwita “gupinga.”
Iki giterane kikaba cyarateguwe n’umugabo w’u muhanuzi, wo mu bwoko bw’Abashi, umuturage w’i Bukavu, kumurwa mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajy’epfo.
Mu butumwa bwanditswe, twahawe kuri Minembwe Capital News, tubuhawe n’umwe mu bitabiriye icyo giterane, buvuga ko uwo muhanuzi yabwiye Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abanyamulenge ko Imana ya mutumye kubabwira ko “bagiye kongera kubaka akarere k’i misozi miremire y’Imulenge, ndetse n’ahandi mu bice bigize u Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo.”
Bukomeza buvuga ko “Amasezerano yose abo mu Burasirazuba bwa RDC, bari barahawe ko akubiye mu gisirikare cy’abana babo, ko ndetse aribo bahetse ibyo Imana yavuze kuri Congo y’ejo hazaza.”
Ubu, butumwa busoza buvuga ko “Imana yabwiye uriya muhanuzi ko Congo y’ejo izagira igisirikare cyiza kandi gikomeye kizanyeganyeza amahanga yose.”
Hari n’ibimenyetso uwo muhanuzi yatanze, kimwe, kivuga ko bitarenze ukwezi kwa kane uy’u mwaka 2024, Abanyamulenge bahungiye mu bice byo mu Kibaya cya Rusizi ko bazaba bamaze guhunguka.
Ikindi kivuga ko hagiye gutaha ikindi gice kinini cy’Abanyamulenge bahungiye mu bihugu by’Afrika y’iburasizuba.
Uy’u muhanuzi yavuze ko abanyamasengesho bose basabwa “gusengera inzira iva ku mushashya, iza muka imisozi miremire y’Imulenge, kugira abataha, bazatahe mu mahoro, hatabaye kumeneka amaraso.”
MCN.