Nyuma y’uko Abanyamulenge, batakiye leta ya Kinshasa, ba bereka umutekano wabo uburyo ubangamiwe na Wazalendo, bayobowe n’uwitwa Colonel Lamu, bikarangira leta ibisuzuguye, bahisemo guhunga ku Bwegera, muri Grupema ya ka Kamba, Chefferie ya Plaine Dela Ruzizi, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, berekeza Kamanyola, muri teritware ya Walungu, abandi bagana iy’amahanga.
Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 23/12/2023, n’ibwo bya menyekana ko abaturage ba Banyamulenge, bo mu bwoko bw’Abatutsi, bahunze k’ubwinshi bava ku Bwegera.
Ibi byemezwa na bamwe mu baturage bamaze kugera Kamanyola. Rukara Fidel, ya bwiye Minembwe Capital News, icyatumye abaturage ba Banyamulenge, bahunga akarere ka Bwegera.
Ati: “Kuva mu mpera z’u mwaka w’ 2023, ku Bwegera, Abanyamulenge, twahagiriye ibyago byinshi. Ahanini Maï Maï, yakomeje kudushimuta, uwo idashimuse ikamwica. Muri uyu mwaka wo nyine hashimuswe abantu 9, abapfuye barenga 10 kandi bakicwa na Wazalendo.”
Yakomeje avuga ati: “Ubu mubihe byo kw’iyamamaza kwa Perezida Félix Tshisekedi, niho umutekano wongeye kuba mubi. Nyuma y’Ijambo rya Félix Tshisekedi, ryo guha Wazalendo uburenganzira bwo kugirira nabi Abanyamulenge, nibwo Colonel wa Wazalendo, Lamu, yishe Bisetsa, abandi arabashimuta. Abantu bahise bagira ubwoba bahitamo guhunga.”
Mu makuru dukesha abaturage bahunze hariya ku Bwegera, bavuze ko Mutualite, ya Banyamulenge, ku Bwegera, yagerageje gutakira Ingabo za RDC, ziri muri Luvunge, Uvira, na Bukavu, ariko banga kubumva. Mubyo batakiraga leta kwari ukubereka iyicarubozo bicwa na Wazalendo.
Ati: “Ntako tutagize ngo twereke leta akarengane kacyu ariko byabaye iby’ubusa. Twageze ku basirikare bari mu Luvunge, Uvira na Bukavu, ariko byabaye iby’ubusa.”
Ibi biri mu byatumye bafata iy’ubungiro bamwe bakaba berekeje Kamanyola, Bukavu na Nyangezi ndetse abandi bambutse imipaka.
Gusa ku Bwegera, byavuzwe ko hoba hasigaye by’ibuze ingo zitarenze 10 ariko ko nabo bashobora kurara bahunze, nk’uko iy’inkuru tuyikesha bamwe mu baturage bahunze.
Abanyamulenge, bakimara guhunga ku Bwegera, Ingabo za FARDC, ziri mu Luvunge, bahise bohereza abasirikare benshi muri kariya gace.
Bruce Bahanda.