Abanyamulenge Bareze Leta y’u Burundi mu Rukiko rwa EAC
Imiryango ibiri ihagarariye Abanyamulenge batuye mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yajyanye Leta y’u Burundi murukiko rwa Afrika y’i Burasirazuba (EACJ), iyishinja gukorera ku butaka bwa Congo ibyaha by’intambara n’ibyibasira inyokomuntu.
Iyi miryango, ADEPAE na Mutualité Shikama, ivuga ko kuva mu kwezi kwa cumi 2025, ingabo z’u Burundi zoherejwe muri Kivu y’Amajyepfo zashyizeho ibihano bikomeye birimo gufunga inzira zose zihuza Minembwe n’ibindi bice by’ingenzi birimo amasoko, amavuriro n’ahandi hagezwa ibikoresho by’ibanze, bigamije guca intege no kwica urusorongo abaturage b’Abanyamulenge.
Umwe mu banyamategeko bunganira iyi miryango, Me Innocent Nteziryayo, yatangaje ko uretse gufunga inzira no kubuza abaturage uburenganzira bwo kubona ibibatunga, hari n’abashimuswe, abakorewe iyicarubozo ndetse n’imitungo y’abaturage yasenywe cyangwa irasahurwa n’ingabo z’u Burundi.
Abareze bagaragaza ko ibi bikorwa bihabanye n’amategeko mpuzamahanga arengera abasivili mu bihe by’intambara, cyane cyane ayerekeye kurinda abaturage no kubabuza ubufasha bw’ibanze nk’ibiribwa, imiti n’ubuvuzi.
Tariki ya 11/11/ 2025, Umuvugizi w’Ingabo z’u Burundi, Brig Gen. Gaspard Baratuza, yemereye itangaza makuru ko abasirikare babo bafunze inzira zigana muri Minembwe, avuga ko byakozwe mu rwego rwo kurinda umujyi wa Uvira bari bagenzura.
Yagize ati: “Iyo ni inzira bagomba gukoresha kugira ngo bagere Uvira. Tugomba kuhafunga kandi nibabyumve. Uvira dusabwa kuharinda, kandi mu kuharinda ntawe uhagaragamo hagati; ujya haruguru, ujya hirya no hino.”
Yakomeje ashimangira ko abafatanya n’imitwe bafata nk’abanzi badashobora guhabwa uburenganzira bwo kunyura muri izo nzira, asaba abaturage gutandukana n’abo yise abagizi ba nabi niba bashaka kugenda mu bwisanzure.
Tariki ya 24/11/2025, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ibikorwa by’ubutabazi, OCHA, ryatangaje ko bidashoboka kugeza ubufasha ku batuye muri Minembwe no mu bice bihana imbibi na ho kubera gufungwa kw’inzira.
OCHA yasobanuye ko izo ngamba zatumye ibiciro by’ibiribwa n’ibikoresho by’ibanze bizamuka cyane, ndetse n’umubare w’abapfira muri ako gace – by’umwihariko abana bari munsi y’imyaka itanu – uriyongera ku kigero giteye impungenge.
Iyi raporo yashyize mu majwi ingaruka zikomeye zifitanye isano no kubura ubuvuzi, imirire mibi n’ibura ry’amazi meza, ibintu byatumye ubuzima bw’abaturage burushaho kujya mu kaga.
Nubwo Umuvugizi w’Ingabo z’u Burundi yemeye ko inzira zafunzwe, Minisitiri w’Ubutabera w’u Burundi yabwiye urukiko rwa EAC ko Leta yabo itemera ibyaha byose ishinjwa, ivuga ko ingabo zayo ziri muri Congo mu rwego rw’ubufatanye mu by’umutekano kandi zubahiriza amategeko.
Leta y’u Burundi ishimangira ko ibikorwa byayo bigamije guhashya imitwe yitwaje intwaro ibangamiye umutekano w’akarere, kandi ko itigeze igira umugambi wo kwibasira abaturage hashingiwe ku bwoko cyangwa inkomoko yabo.
Imiryango yatanze ikirego ivuga ko ifite ibimenyetso n’ubuhamya bihagije birimo inyandiko, amafoto n’ubuhamya bw’abahuye n’ingaruka z’izo ngamba, kandi ko yiteguye kubishyikiriza urukiko rwa EAC kugira ngo rukore iperereza ryimbitse.
Urubanza nirwakirwa rukaburanishwa mu mizi, rushobora kugira ingaruka zikomeye ku mubano w’ibihugu byo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba no ku mikorere y’ingabo zoherezwa mu bindi bihugu mu rwego rwo gucunga umutekano.
Iki kibazo kije cyiyongera ku bibazo by’umutekano bimaze igihe mu Burasirazuba bwa Congo, aho imitwe yitwaje intwaro, ingabo za Leta n’iz’ibihugu by’amahanga bikomeje kugirana uruhare mu makimbirane akomeje guhungabanya ubuzima bw’abaturage.
Icyemezo cya nyuma kizava mu rukiko rwa EAC ni cyo kizagena niba ibirego byatanzwe bifite ishingiro, ndetse n’icyo amategeko ateganya ku ruhare rwa Leta y’u Burundi mu byavuzwe ko byabereye muri Kivu y’Amajyepfo.






