Abanyamulenge bari gukorerwa jenocide n’Ingabo z’u Burundi iza RDC na FDLR. Ibikubiye mu butumwa.
Rumenge Rugeyo umwe m’urubyiruko rw’Abanyamulenge, yasabye amahanga kureka guhugira ku ntambara ibera muri Gaza n’ahandi agakumira jenocide abasirikare b’u Burundi n’aba Repubulika ya demokarasi ya Congo, aho bafatanya n’imitwe yitwaje intwaro irimo uwa FDLR bakayikorera Abanyamulenge mu misozi miremire y’i Mulenge muri Kivu y’Amajyepfo.
Bikubiye mu butumwa Rumenge yahaye ubwanditsi bwa Minembwe Capital News, bugaragaza ko Abanyamulenge bari kwicwa kubi kandi ko bicwa n’Ingabo z’u Burundi iza RDC n’imitwe yitwaje intwaro irimo uwa FDLR.
Yatangije agira ati: “Jenocide Abanyamulenge bari gukorerwa mu misozi ya Uvira, Fizi na Mwenga ikwiye guhagarara. Amahanga nagire icyo abikoraho.”
Yongeye ati: “Turabizi amahanga yo ahugiye ku ntambara iri muri Gaza, Ukraine n’ishyamiranyije Pakistan n’u Buhinde, ariko turasaba ko yareka guhugira kuri yo gusa, ni bahagarike na jenocide Abanyamulenge bari gukorerwa iwacu.”
Yakomeje ati: “Abica Abanyamulenge si abandi n’igisirikare cy’u Burundi, icya RDC n’imitwe yitwaje intwaro FDLR na Wazalendo.”
Ubutumwa bwa Rumenge Rugeyo wigizeho kwitoza ku budepite ku rwego rw’igihugu muri RDC bwahamije ko iyo jenocide iri gukorerwa Abanyamulenge, yateguwe na Leta y’i Kinshasa kandi ko yayiteguye ifatanyije n’iy’u Burundi.
Ati: “Guverinoma ya RDC niyo yateguye jenocide Abanyamulenge barimo gukorerwa kuri none, kandi mu kuyitegura yari fatanyije na Leta y’u Burundi.”
Ubu butumwa, Rumenge yabutanze mu gihe Abanyamulenge n’inshuti zabo aho bari hose ku isi yose, uyu munsi bibuka ababo 165 biciwe mu Gatumba, kandi bicwa bazira isura yabo.
Bishwe mu ijoro ryo ku itariki ya 13/08/2004. Bicwa n’imitwe yitwaje intwaro y’Abarundi, FDLR n’igisirikare cya RDC, nk’uko amaraporo amwe na mwe abihamya. Ndetse ayo maraporo anagaragaza ko ababishe baje baturuka mu bice bya Uvira muri Kivu y’Amajyepfo.
Igitangaje kugeza ubu imyaka 21 irashize Abarundi bigambye gukora ubwo bwicanyi ntibaragezwa imbere y’ubutabera.