Abanyamulenge bari i Nakivale nyuma y’imyaka 5 badakorera hamwe, bemeranyije gutora umuyobozi umwe ubareba bose
Impunzi z’Abanymulenge zi cyumbikiwe mu i kambi y’ impunzi iherereye i Nakivale mu majyepfo ashyira uburengerazuba bw’i gihugu cya Uganda, zemeje gushyiraho umuyobozi umwe uzireba zose, ni mugihe mu mwaka wa 2021 zacitsemo ibice bitatu, kuko umuryango umwe mu igize Abanyamulenge w’Abadahurwa wakoreye ukwawo, wanga kugira uruhande ushyigikira muri mitualite zibiri zari zavutse icyo gihe.
Imwe muri izo mitualite yari iyobowe na Musore John, ikaba yarigizwe n’imiryango igera kuri 9: uwa Banyabyinshi, Abasinzira, Abadinzi, Abasama, igicye kimwe cy’Abasita, Abahiga, Abasegege, Abitira n’Abega.
Ni mu gihe iya kabiri na yo yari iyobowe na Mukiza, aho na yo yarimo imiryango ikabakaba icumi: uw’Abagorora, Abasita, Abasinga, Abahima n’abandi.
Umwe mu bayobozi b’izi mpunzi, Ngendahayo Justin, uyoboye akarere ka Nyarugugu kagizwe na ma zone atatu ari na yo atuyemo Abanyamulenge, ya bwiye Minembwe Capital News ko “ashigikiye aya matora agiye gukorwa, kandi ko n’ubuyobozi bwo hejuru bw’impunzi buyashyigikiye. Kimweho agaragaza ko yasanze hari bamwe mu banyamulenge batayashyigikiye, ariko yirinda kuvuga abo aribo.”
Yagize ati: “Ku giti cyanjye nshyigikiye ko Abanyamulenge bagira umuyobozi umwe, apana ngo bafite za mitualite zirenga zibiri. Ibyo ni akavuyo, ntitubishaka,ariko nyamara nasanze hari abashaka ko haguma kuba za mitualite nyinshi. Ibyo nibyo bibabaje.”
Yongeye ati: “Ubuyobozi bw’impunzi bwa 0PM nabwo burashyigikiye, bwanagize n’uruhare runini kugira ngo Abanyamulenge bave mu macakubiri batore umuyobozi umwe ubareba bose.”
Itangazo ryashyizwe hanze rya komisiyo ishyizwe aya matora, rinateweho umukono n’uwitwa Kigeri Muhire, ari nawe perezida w’iyo komisiyo, rigaragaza ko bazatora ku wa kane tariki 25/092025.
Ndetse kandi rikangurira abanyamulenge bose kuzayitabira, no kuzahagerera ku gihe, aho rinagaragaza kandi ko bizakorwa igihe cya saa ine zigitondo.
Ni itangazo kandi rigaragaza ko igikorwa cy’amatora ko kizabera mu mbuga y’itorero rya Shilon riyobowe na Bishop Mbangutsi. Iri torero riherereye muri Quartier yitwa Gosheni, rikaba kandi riri hafi n’ikibuga cy’umupira wa maguru cyo mu Madorari muri Nyarugugu.
Cyobikoze kugeza ubu abakandida ntibaramenyekana, usibye ko umwe muri aba banyamulenge witwa Bizuru, aheruka gutanga itangazo ubwo bari mu kiriyo cya bereye muri New Leh ku wa kabiri, avuga ko “abakandida” bazatangazwa ku munsi nyirizina wa matora ku wa kane.