Muri Plaine Dela Ruzizi, mugace ka Bwegera, muri Quaritye ya Nyakabaraza Abanyamulenge babiri bo mumuryango umwe bashimutswe na Mai Mai.
Yanditswe na Bruce Bahanda, kw’itariki 28/06/2023, saa 8:40pm, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Mumasaha y’uyu mugoroba wo kuwagatatu, muri Quaritye Nyakabaraza hoku Bwegera muri Plaine Dela Ruzizi, muntara ya Kivu yamajy’Epfo, mugihugu ca Republika ya Demokarasi ya Congo, Abanyamulenge Babiri (2), bashimutswe n’inyeshamba zomumutwe wa Mai Mai .
Abashimutswe ni Serugo, na Mushiki we witwa Ntubuke, harinumwana womuri uwo muryango wari wabanjye kubura, Umwana uri mukigero cyimyaka icyumi (10), ariko akaba yaje kuboneka nkuko abaturiye Bwegera ba bibwiye Minembwe Capital News.
Uwatanze ubuhamya yagize ati: “N’igitero cyagabwe muraya masaha y’ijoro, hano Kubwegera, abakigabye n’abarwanyi baje bitwaje imbunda bo mumutwe wa Mai Mai, baje bajana abantu babiri bose bo mumuryango umwe.”
Hari hagize igihe muribi bice bya Plaine Dela Ruzizi, havugwa abantu bakunze kugaragara bitwaje imbunda aho bikekwa ko arimitwe y’inyeshamba ikomoka mugihugu cu Burundi, barwanya leta ya Bujumbura abandi bakavuga ko baba ari FDLR.
Gusa kugeza ubu ukuri ntikuramenyekana kwabo bantu bakunze kugaragara mwibyo bice ariko nanone hakaba hari hasanzwe inyeshamba zo mumutwe wa Mai Mai . Uyu mutwe numutwe ukunze kunyaga Inka zabo mubwoko bwa Banyamulenge. Mai Mai kandi ikunze kwica abaturage bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda ndetse no kubahohotera.