
Abanyamulenge (Tutsi Congolais), batuye i Pretoria bakoze imyigaragambyo kuri Ambassy ya Republika iharanira democrasi ya Congo iri mugihugu ca South AFrica.
Amakuru yizewe twahawe kuri Minembwe Capital News, nuko abasore, abagabo ndetse nabakobwa bavuka muri Kivu yamajyepho muri Republika iharanira democrasi ya Congo batuye mugihugu ca Africa Yepho bakoze imyigaragambyo bamagana ko badahabwa agaciro nkabandi ba Congomani.
Ibi bikaba byavuye kubasore babiri aribo Richard Muyoboke na Sibomana J. Claude, bavuka murubu bwoko bwa Batutsi (Banyamulenge), ubwo bari bagiye gushaka Passeport kuri Ambassy ya Congo, kumunsi 14/02/2023, muriki gihugu ca Africa Yepho, bageze kuri Ambassy abakozi ba Ambassy barabafata barabakubita ndetse babaciraho imyenda nkuko tubikesha bamwe muribo.
Nyuma yico gikorwa cubunyamanswa, Mutualité ya Banyamulenge iri murico gihugu byatumye ihamagaza Abanyamulenge bose batuye i Pretoria muri South AFrica kugira bakore imyigaragambyo bamagane ibikorwa bibi bikomeza kubibasira.
Mumakuru twahawe nuko Abanyamulenge batuye murico gihugu babarigwa mubantu barihagati yabantu 100 na 50.
Uyumunsi wanone kuminsi 03/03/2023, abo Banyamulenge bakaba bazindukiye mumyigaragambyo kuri Ambassy, ya Congo, i Pretoria, bakaba bari bitwaje ibyapa biriho amagambo yamagana urwango Umututsi yangwa muri Congo .
Ubwo twabazaga abazindukiye mumyigaragambyo batubwiye ko Leta ya Africa Yepho yabashe kubaha uburenganzira kugira bakore imyigaragambyo, yanavuze ko mugihe bakoraga imyigaragambyo barikumwe na Polici ibacungiye umutekano._
Imyigaragambyo ikaba yabaye ahagana mumasaha yasaatatu zigitondo kumasaha yicogihugu iza kurangira ahagana mumasaa yigicamunsi none kuwaganu.