Abanyamulenge Batuye Minembwe Bahaye Ubutumwa Abari mu Mahanga Mu Gihe Intambara Ikomeje
Abaturage b’Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abanyamulenge batuye mu gace ka Minembwe, kari mu misozi miremire y’i Mulenge mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, batangaje ko nubwo bakomeje guhura n’ibibazo bikomeye by’umutekano muke, bagifite icyizere cyo kubaho no gukomeza kwihagararaho.
Aya makuru yatanzwe binyuze mu butumwa bamwe mu batuye muri ako gace bahaye ikinyamakuru Minembwe Capital News, aho basabye ko bwagera kuri benewabo bahungiye mu bihugu bitandukanye by’amahanga, cyane cyane muri Uganda, Kenya ndetse no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kugira ngo babamenyeshe ko nubwo bahanganye n’intambara, bagihagaze.
Umwe mu baturage wavuganye n’iki kinyamakuru yagize ati:
“Turacyakomeye kandi twizeye kubaho. Nubwo intambara ikomeje kutwugariza, twagiye dushorwaho ibitero n’ingabo za Leta ya Congo ku bufatanye n’iz’u Burundi, imitwe ya Wazalendo, FDLR, abacanshuro ndetse n’Imbonerakure z’u Burundi.”
Yakomeje ashimangira ko nubwo ibyo bitero bikomeje, babasha kubyitabara binyuze ku bufasha bw’umutwe wa MRDP–Twirwaneho, ugira uruhare mu kubarinda no gusubiza inyuma ibitero babagabyeho.
Ati:
“Turaterwa kenshi, ariko Imana ikomeje kuturwanirira. Abasore ba Twirwaneho birwanaho bakabuza umwanzi gukomeza imbere. Ibyo byose tubona ko bitava ku mbaraga zacu gusa, ahubwo ari ubufasha bw’Imana.”
Uyu muturage yakomeje agaragaza ko nubwo intambara ishobora kumara igihe kirekire, bafite icyizere ko amaherezo bazayitsinda, avuga ko bizagerwaho bitewe n’uko bizera ko bari mu kuri.
Aya magambo aje mu gihe kuri uyu wa Kane tariki ya 05/03/2026, amakuru aturuka muri Minembwe avuga ko mu bice byinshi byaho hiriwe ituze ugereranyije n’iminsi ishize yari yaranzwe n’imirwano ikomeye.
Mu minsi ishize, ako gace kavuzwemo imirwano ikomeye hagati y’ingabo za Leta ya Congo (FARDC) zifatanyije n’indi mitwe iyishyigikiye, aho zarwanaga na MRDP–Twirwaneho ifatanyije n’umutwe wa M23.
Abaturage bavuga ko muri ibyo bitero byabaye mu minsi ishize hari ibikorwa byinshi byangiritse, birimo amazu yatwitswe ndetse n’ibindi bikorwa bavuga ko byangije ubuzima n’imibereho yabo ya buri munsi.
Amakuru kandi avuga ko ku munsi w’ejo, ingabo za Leta zagabye ibitero mu gace ka Mikenke, ibintu byatumye MRDP–Twirwaneho hamwe na M23 bafata ibice byinshi byaho, nubwo igice cya centre ya Mikenke gikomeje kugenzurwa n’ingabo za FARDC n’abafatanyabikorwa bazo.
Amakuru aturuka muri ako gace agaragaza ko ubu ingabo za Leta n’abafatanyabikorwa bazo bagifite ibirindiro mu bice byo ku ruhande rwa Miko, ahazwi nko mu Bahindigiri, Bicumbi na Mutunda, kugeza mu gace kazwi nka Point Zero.
Ku rundi ruhande, ibice byinshi bya Minembwe bivugwa ko biri mu maboko ya MRDP–Twirwaneho ifatanyije na M23. Muri ibyo bice harimo Kalingi, Bidegu, Kalongi, Gakenge, Gakangala, Muriza, Rundu, Gitavi n’utundi duce twinshi two muri ako karere.
Hari kandi n’utundi duce tuvugwa ko tugenzurwa na Twirwaneho two mu misozi ya Marongo kugeza ku Rugezi, aho imirwano yakunze kugaragara mu bihe byashize.
Akarere ka Mulenge n’ahazengurutse Minembwe kamaze imyaka myinshi karangwa n’umutekano muke uterwa ahanini n’imitwe yitwaje intwaro itandukanye ikorera mu burasirazuba bwa Congo. Mu mateka y’aka karere, amakimbirane yagiye afitanye isano n’amoko, politiki ndetse n’inyungu ku mutungo kamere w’icyo gihugu.
Abanyamulenge, bavuga ko ari Abanyekongo bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda batuye muri aka gace kuva kera, bakunze kuvuga ko bibasirwa n’imitwe itandukanye yitwaje intwaro. Ku rundi ruhande, hari n’abandi batavuga rumwe n’iyo mvugo, bigatuma ikibazo cy’umutekano n’imibanire y’amoko gikomeza kuba ingorabahizi muri aka karere.
Nubwo bimeze bityo, abaturage batuye muri Minembwe bavuga ko bakomeje gusaba amahoro n’umutekano urambye, mu gihe bakomeje guhumuriza benewabo bari mu mahanga ko bakomeje kwihangana muri ibi bihe bikomeye barimo.





