Abanyamulenge bazwiho kuba ari indwanyi zikaze batabaye igihugu cyabo.
Abagabo batatu ba Banye-Congo bo mu bwoko bw’Abanyamulenge batabaye igihugu cyabo nyuma yokugaya ubugungiro aho bari barahungiye muri Uganda bahitamo kuja kurwanirira ababyeyi babo bagize igihe bicwa n’imitwe yitwaje intwaro ikorana byahafi n’ubutegetsi bw’i Kinshasa.
Abo batatu barimo Maj. Gasinzira Bigizi uzwiho kurasa adahusha, Frank Gatabazi uri mu batangije Twirwaneho ariko nyuma akaza kwerekeza mu buhungiro na Bonifasi Kadahugwa wari usanzwe akora ibikorwa by’ubutabazi iyo yari yarahungiye muri Uganda.
Urebye ku ifoto Gatabazi ni we utangira, Bigizi akaba hagati mu gihe Bonifasi we aheka.
Mu ntangiriro z’uku kwezi turimo uyu mwaka wa 2025, ni bwo aba bagabo bambutse muri RDC baturutse mu buhungiro, kuri ubu bakaba baherereye i Kamanyola muri Kivu y’Amajyepfo aho umutwe wa M23 n’uwa Twirwaneho byabohoje mu mpera z’ukwezi kwa kabiri uyu mwaka.
Nk’uko bisobanurwa aba bagabo kwari batatu batabaye igihugu cyabo nyuma yuko benewabo bari bakomeje kwicwa n’ubutegetsi bw’i Kinshasa bubaziza ubwoko bwabo Abatutsi.
Amateka avuga ku Banyamulenge cyangwase Abatutsi bose muri rusange, uko bagiye bicwa muri RDC. Agaragaza ko ubutegetsi bw’iki gihugu bwatangiye kubica mu mwaka wa 1964. Birakomeza kugeza mu mwaka wa 1996, ari nabwo havutse umutwe wa AFDL nubwo nyuma waje kuvukamo RCD kuko nawo wari wafashe inzira yo kubarimbura.
Ibyo kwica Abanyamulenge cyangwase Abatutsi, byaje kongera gufata intera mu mwaka wa 2017. Ni cyo gihe Abanyamulenge batangiye kwangazwa, barasenyerwa, banyagwa inka zabo ibihumbi ni bihumbi, ubundi kandi baricwa. Bivugwa ko leta y’i Kinshasa mu kwica aba Banyamulenge cyangwase kubanyaga Inka zabo, yakoreshaga imitwe yitwaje intwaro ya Mai-Mai na FDLR ndetse ubundi igakoresha ingabo z’igihugu. Kuko mu mwaka wa 2020 abasirikare bo muri brigade ya 12 yari yobowe na Brig.Gen.Muhima Dieudonne bishe Abanyamulenge benshi mu Minembwe barimo abagore bane biciwe i Lulenge n’abandi biciwe muri Minembwe centre n’abiciwe i Lundu abagore batandatu.
Ubwo ni bwo abenshi muri aba Banyamulenge batangiye kuva mu mahanga iyo bari barahungiye, abari abasirikare ba Leta y’i Kinshasa bakivamo, batabara iwabo i Mulenge.
Mu basirikare bavuye muri Leta ya Congo batabara i Mulenge, barimo General Makanika wanahageze agirwa umuyobozi mukuru wa Twirwaneho, mu minsi yavuba nibwo yatabarutse, barimo kandi na Brigadier General Charles Sematama uzwi nk’Intare-Batinya ari nawe wagizwe umuyobozi mukuru wa Twirwaneho ubu, n’abandi benshi.
Kugeza nubu Abanyamulenge baracyakomeje gutabara ubwoko bwabo, kandi bavuga ko bazashyirwa aruko bahiritse ubutegetsi bw’i Kinshasa butigeze buha amahoro ubwoko bwabo.
Maj.Bigizi uri muri aba batatu baheruka gutabara, ni umwe mubasirikare barwanye intambara nyinshi muri Congo, kandi azirwanira ahatandukanye muri iki gihugu, kuko yarwanye izo mu mwaka wa 1996, 1998, 2000 kugeza mu 2013. Ahagana mu mwaka wa 2015 nibwo yavuye mu gisirikare cya RDC yerekeza mu buhungiro. Benshi mu babanye nawe bahamirije Minembwe Capital News ko ari musirikare b’Abanyamulenge bazwiho “kutababayika.”
Bagenzi be babiri, Gatabazi na Bonifasi bari basanzwe n’ubundi bakora ibikorwa by’ubutabazi, iyo bari bari mu buhungiro, birimo ibya mobilisation n’ibindi.
Hejuru yibyo Gatabazi ari mubatangije Twirwanaho mu Bidegu mu Minembwe mu mwaka wa 2008 na nyuma yaho, ariko nyuma ava muri iki gihugu arahunga.
