Abanyamulenge Bishimiye Kongera Kubona Imibereho y’Ubucuruzi ku Ndondo
Mu misozi y’i Ndondo, mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, isoko rya Mitamba ryongeye kurema neza, ritanga icyizere gishya ku Banyamulenge n’abandi baturage bari bamaze igihe kirekire babayeho mu bwigunge n’ibura ry’ibyangombwa by’ibanze.
Amakuru aturuka muri aka gace agaragaza ko iri soko, rirema buri wa Mbere w’icyumweru, ryasubukuwe mu miterere isanzwe, rikaba ryararemye neza mu mutekano wemezwa n’abarigenzura. Abaturage bavuga ko kongera gufungurwa kwaryo byateje impinduka zifatika mu mibereho yabo, cyane cyane ku bijyanye n’ibiciro by’ibiribwa n’ibikoresho by’ibanze.
Abahatuye bavuga ko kongera kurema kw’isoko byatumye bongera kubona amasabune, umunyu n’amavuta ku biciro byoroheje ugereranyije n’uko byari bimeze mu bihe byashize.
Umwe mu baturage yagize ati: “Ibiciro byaragabanutse. Ibyo twaguraga ku giciro kiri hejuru cyane, ubu tubibona byoroshye kubera isoko rya Mitamba. Ibi byadusubije icyizere n’ituze.”
Isoko rya Mitamba rikurura abacuruzi n’abaguzi baturutse mu bice bitandukanye birimo Minembwe n’ahandi hose muri Ndondo, ndetse hakavugwa n’abava mu mujyi wa Uvira no mu bice bya teritware ya Walungu bazamukana ibicuruzwa byabo. Ibi byatumye iri soko riba ihuriro rikomeye ry’ubucuruzi n’imibanire hagati y’abaturage bo mu duce dutandukanye.
Abaturage benshi bavuga ko kongera kubona amasoko byabakuye mu bwigunge bari bamazemo igihe, bituma bongera gushimira Imana no kugira icyizere cy’ejo hazaza. Bavuga ko isubukurwa ry’iri soko atari inyungu y’ubucuruzi gusa, ahubwo ari intambwe ikomeye mu gusana imibereho n’ubusabane byari byarahungabanye.
Kuri ubu, amakuru aturuka i Ndondo avuga ko hari ituze rusange, nta ngabo za Leta zikiharangwa muri aka gace, ibintu byafashije isoko rya Mitamba kongera gukora mu mutekano ugereranyije. Abaturage bakomeje gusaba ko iri terambere ryakomera, rikajyana n’amahoro arambye n’ubwisanzure bw’ubucuruzi ku baturage bose.






