Abanyamulenge mu Bihe Bikomeye by’Intambara: Nyabirori Yabasabye Ubumwe n’Umutima wo Gutabara Iwabo
Mu gihe Abanyamulenge bakomeje guhura n’ibibazo by’umutekano muke mu misozi y’i Mulenge no mu bindi bice byo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), hakomeje kumvikana amajwi asaba ubumwe, ubwitange no gushyigikirana mu rwego rwo guhangana n’ibibazo byugarije ubu bwoko.
Ibi byagarutsweho n’umunyamulengekazi usanzwe ari umurwanashyaka, Nyabirori Claudine, mu kiganiro yagiranye na Minembwe Capital News kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 04/03/2026. Yagaragaje ko Abanyamulenge bari mu bihe bitoroshye by’intambara bavuga ko bashoweho na Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ifatanyije n’ibihugu biyishigikiye birimo u Burundi, Tanzania na Angola. Yavuze ko nubwo ibihe bikomeye, hari abagaragaje ubutwari budasanzwe.
Nyabirori yashimangiye ko ashimira byimazeyo abari ku rugamba, abasize imiryango n’imitungo yabo bagahitamo kujya kurwanira abo basangiye inkomoko n’ubutaka. Yavuze ko abo ari intwari zahisemo kwitanga ku bw’inyungu rusange z’umuryango.
Yanashimiye kandi Abanyamulenge baba mu mahanga, by’umwihariko abigeze guhunga igihugu kubera umutekano muke, ariko bagahitamo kugaruka gutabara benewabo. Yagaragaje ko abo bose ari bo yise “Twirwaneho nyayo,” agaragaza ko ubutwari butagarukira gusa ku kuba uri imbere ku rugamba, ahubwo bunagaragarira mu bwitange bwo gushyigikira no gufasha aho bikenewe.
Mu butumwa bwe, Nyabirori yanenze abantu biyitirira MRDP–Twirwaneho ku mbuga nkoranyambaga nka WhatsApp, Facebook na X (Twitter), bakiyandikaho ayo mazina kuma profiles yabo, nyamara batari mu bikorwa byo gutabara. Yashimangiye ko Twirwaneho ari abari mu misozi y’i Mulenge, bari mu bikorwa bifatika byo kurinda abaturage, atari abagarukira ku magambo no ku kwiyitirira izina gusa.
Yasabye ko habaho gutandukanya ibikorwa bifatika n’amagambo, anasaba ko izina rya Twirwaneho ridakoreshwa mu buryo bwo kwiyamamaza cyangwa mu nyungu bwite.
Nyabirori kandi yanenze bamwe mu Banyamulenge baba hanze ya RDC batagize uruhare mu gutabara, ariko bakifashisha imbuga nkoranyambaga bagatanga amagambo asesereza, asebya cyangwa aca intege abari mu ntambara. Yavuze ko amagambo nk’ayo atari meza kandi ko atubaka ubumwe bw’umuryango.
Yongeyeho ko abagore b’Abanyamulenge, na we arimo, bagaya imyitwarire nk’iyo kuko idahuza n’indangagaciro z’ubufatanye n’ubumwe. Yagaragaje ko umugabo utagira uruhare mu gutabara, ahubwo agashimishwa n’ibibazo byugarije benewabo, aba asa n’umwanzi w’umuryango.
Yavuze ko iyo myitwarire itaranga umuco w’imfura, kandi ko umuntu wese udatanga umusanzu — yaba uw’amafaranga, ibikoresho cyangwa ubundi bufasha ku babyeyi n’abana bahunga umunsi ku wundi — aba atuzuza inshingano ze nk’umunyamuryango.
Mu gusoza ubutumwa bwe, Nyabirori yasabye Abanyamulenge bose, abagore n’abagabo, aho bari hose, gutanga umusanzu mu buryo bashoboye kugira ngo bafashe abugarijwe n’intambara ndetse no gukomeza gushyigikira abari ku rugamba.
Yanagaye by’umwihariko abavuga ko iwabo nta kibazo gihari, abashinja ko hari abavuga ayo magambo bagamije gushaka inyungu za politiki i Kinshasa, zirimo imyanya n’utundi dushimwe muri Leta. Yavuze ko imyitwarire nk’iyo ari ukwihakana ukuri no gutesha agaciro imibabaro y’abaturage.
Abanyamulenge, batuye cyane mu misozi y’i Mulenge no mu bice bya Minembwe, bakunze kugaragaza ko bamaze imyaka myinshi bahura n’ibibazo by’umutekano, amakimbirane ashingiye ku butaka n’ibibazo by’irondabwoko. Mu mateka y’akarere ka Kivu y’Amajyepfo, imitwe yitwaje intwaro n’ihuriro ry’ingabo za Leta byagiye bibagabo ibiterokenshi, bigatuma abaturage benshi bahunga, abandi bakahasiga ubuzima.
Ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC byagiye bifata indi ntera mu bihe bitandukanye, aho imitwe itandukanye yitwaje intwaro ikorana na leta bibasira abaturiye ibyo bice bakarushaho gushyira Abanyamulenge mu kaga.
Muri urwo rwego, ubutumwa bwa Nyabirori bushimangira umuhamagaro w’ubumwe, ubwitange no kwirinda amagambo ashobora kongera ibikomere mu gihe umuryango uri mu bihe bikomeye.





