Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Uncategorized

Abanyamulenge, muri leta ya Kinshasa, bakomeje guhohoterwa nimugihe kandi Colonel Olivier Gasita, yafunzwe azira ubwoko bwe.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
October 25, 2023
in Uncategorized
1
60
SHARES
1.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Ihohoterwa rikorerwa Abanyamulenge, rikomeje gufata intera nimugihe kandi leta ya Republika ya Demokarasi ya Congo, yafunze Colonel Olivier Gasita, wo mungabo za FARDC.

You might also like

Uwari uhetse kwica abatabazi bari i Mulenge yatawe muri yombi

Iby’impinduka zigiye kuba ku rubuga rwa Whatsapp rusanzwe rukoreshwa na benshi.

Banyamulenge Unite in Mbarara to Honor Mulenge Hero Rukunda Makanika

Isoko yacu dukesha ay’amakuru avuga ko Colonel Olivier Gasita, yahagaritswe n’abashinzwe umutekano i Kinshasa, kumurwa Mukuru w’igihugu ca Republika ya Demokarasi ya Congo, kuri uyu wokuwa Kabiri, tariki 24/10/2023, aho bamufashe igihe co kugicamunsi.

Nk’uko Minembwe Capital News, yabwiwe uyu musirikare uvuka mu misozi miremire y’Imulenge, homu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, ngoyaba yarazize kuba ari Umunyamulenge (Tutsi).

Colonel Olivier Gasita, afunzwe mugihe Abanyamulenge bari bagize igihe batakira imiryango Mpuzamahanga n’iyimbere mu gihugu ko leta ya Kinshasa ikomeje kubahohotera n’inyuma y’uko Abanyamulenge bakomeje kwibasirwa abatishwe bagafungwa harimo na Dr Lazare Sebitereko wafunzwe azira ubwoko bwe, Lazare Sebitereko yarazwi mubikorwa by’iterambere aho y’ubatse ibikorwa birimo amashuri mubice byinshi biherereye mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, dusanga yarubatse amashuri mu Mikarati, Minembwe ndetse na Uvira.

Colonel Olivier Gasita, n’inde?

Ahagana m’ukwezi kwa 12/2018, Colonel Gasita, yagizwe administrateur wa teritware ya Yumbi homu Ntara ya Maïndombe, nyuma y’uko uwari administrateur wiyo teritware yaramaze gupfa maze Gasita ahabwa icizere n’abaturage baturiye ibyo bice nimugihe yari yarayoboye ingabo za Republika ya Demokarasi ya Congo( FARDC) muri za operation zakozwe icyogihe batsintsura Inyeshamba zari zarazonze abaturage ba Yumbi, mubihe byimyaka myinshi amaze kuvanwa aha yahise yoherezwa i Kinshasa, aho yahise aba disipo(ntakazi).

Uyu musirikare uvuka m’ubwoko bwa Banyamulenge, Colonel Olivier Gasita, yabaye mu Nyeshamba za AFDL zahoze ziyobowe n’uwigezeho kuba perezida wa RDC, Laurent Désire Kabila.

Colonel Olivier Gasita, ahagana mu mwaka w’2002, yabayeho icegera ca Gen Pacifique Masunzu wari umaze kwigomeke k’umutwe wa RDC Goma, aho baje kurwana Urugamba rukomeye rwasize ruhitanye benshi m’ubwoko bw’Abanyamulenge, ariko birangira ur’u rugamba ruhesheje Masunzu ipeti rya General. Gusa Gen Masunzu yaje gufunga Olivier Gasita, mugihe c’umwaka urenga. Nyuma Olivier Gasita yaje guhabwa icizere na leta ya Kinshasa yariyobowe na Joseph Kabila Kabange, ahabwa umwanya ukomeye muri teritware ya Yumbi, nk’uko twabivuze harugu.

By Bruce Bahanda.

Tags: AbanyamulengeOlivier Gasita
Share24Tweet15Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

Uwari uhetse kwica abatabazi bari i Mulenge yatawe muri yombi

by Bruce Bahanda
May 29, 2025
1
Amakuru avugwa ku bitero FARDC iri gutegura kugaba i Mulenge.

Uwari uhetse kwica abatabazi bari i Mulenge yatawe muri yombi. Hafashwe umukobwa wari ufite misiyo yo kwica abayobozi bo muri Twirwaneho mu misozi miremire y'i Mulenge muri Kivu...

Read moreDetails

Iby’impinduka zigiye kuba ku rubuga rwa Whatsapp rusanzwe rukoreshwa na benshi.

by Bruce Bahanda
April 28, 2025
0
Iby’impinduka zigiye kuba ku rubuga rwa Whatsapp rusanzwe rukoreshwa na benshi.

Iby'impinduka zigiye kuba ku rubuga rwa Whatsapp rusanzwe rukoreshwa na benshi. Urubuga rwa Whatsapp rwamamaye ku isi cyane, ahanini mu gufasha abantu kuganira, rugiye gushyiraho uburyo bwo kurinda...

Read moreDetails

Banyamulenge Unite in Mbarara to Honor Mulenge Hero Rukunda Makanika

by Bruce Bahanda
April 12, 2025
0
Banyamulenge Unite in Mbarara to Honor Mulenge Hero Rukunda Makanika

Banyamulenge living in Mbarara, Uganda, are honoring the hero of Mulenge, General Rukunda Michel, widely known as Makanika. In this regard, they are organizing a football match, and...

Read moreDetails

The Kinshasa Government has once again shown AFC/M23 severe Obstacles in Negotiations

by Bruce Bahanda
April 11, 2025
0

The government of the Democratic Republic of the Congo has requested the authorities in Doha, Qatar, to ask AFC/M23 to withdraw its fighters from all areas it has...

Read moreDetails

What you should know about what is being said in Kisangani.

by minebwenews
April 2, 2025
0
What you should know about what is being said in Kisangani.

The city of Kisangani in the province of Tshopo, which is the third largest in Congo after Kinshasa, the capital city of DRC Congo, and Lubumbashi in the...

Read moreDetails
Next Post

Kandidatire ya Moïse Katumbi, k'umwanya w'umukuru w'igihugu, bamwe mubategetsi ba Kinshasa, basabye ko iteshwa agaciro

Comments 1

  1. Mathias says:
    2 years ago

    Imana imuburanire

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Evariste Ndayishimiye Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Israel Ituri Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?