
Ishamyi ry’indorerezi z’umuryango w’Afrika y’unzubumwe, barasaba Amashyaka yo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, kwicara hamwe bagakemura amakimbirane arihagati yabo ahanini muri ibibihe by’Amatora.
Bagize bati: “Abanyapolitike namwe bafatanya bikorwa, bikwiye ko mwicara hamwe mu kaganira. Hakwiye ko muganira byeruye bizafasha ko igihugu kitaja mu kaga.”
Bakomeje bavuga bati: “Mu gihe ibyo bitakozwe igihugu kiragana ahabi.”
Ruriya rwego rwasabye abanyekongo kw’iyunga mu gihe muri iki gihugu abanyekongo barimo batora abadepite na perezida wa Republika. Ibi byatumye haba ukutemerana hagati yabitoza ahanini k’u bakandida k’urwego rwa bitoza kumukuru w’igihugu bakaba barimo bashinja Komisiyo ishinzwe gutegura Amatora CENI, gutera ay’amatora nabi.
Abakandida batanu barimo Moïse Katumbi Chapwe, banditse ibarwa iriho imikono yabo bahamagarira abanyekongo gukora ibishoboka byose bagaharanira ko amajwi y’abo ataba imfabusha.
N’ibarwa irimo ibyo banenga Komisiyo ishinzwe gutegura Amatora CENI.
Mu byo banenga harimo ko “Imashini z’itora zatinze kugezwa ahabigenewe ndetse ko kandi zabitswe ntabatanga buhamya bahari.”
Ni mugihe kandi ihuriro ry’amashyaka rya FCC, riyobowe n’u wahoze ari perezida wa RDC, Joseph Kabila Kabange, kuri uyu wa Kane, bahamagariye abanyekongo guhuza imbaraga maze ngo ubutegetsi bw’igitugu bwa Félix Tshisekedi, babushireho iherezo.
Bruce Bahanda.