Abanyarwanda bahawe ubusobanuro ku cyatumye insengero zirenga 180 zifungwa.
Mu ntangiriro z’iki Cyumweru turimo, nibwo insengero zirenga 180 zafunzwe mu gihugu cy’u Rwanda, nk’uko byatangajwe n’igipolisi cy’iki gihugu.
Mu gutanga umucyo kucyatumye izi nsengero zifungwa, umuvugizi wa polisi y’u Rwanda, Boniface Rutikanga yavuze ko insengero nyinshi hirya no hino mu gihugu zafunzwe kubera kutabungabunga umutekano w’abazigana.
Ibyingenzi bisabwa kugira ngo urusengero rwongere gufungurwa, hari ibikoresho bisaka ibinyabiziga n’abantu, bikareba niba batinjiranye ibisasu cyangwa ibindi bintu bishobora kwifashishwa n’abagizi banabi, kizimya moto n’utwuma tuburira abantu mu gihe hagiye kubaho inkongi y’umuriro, ndetse n’uburyo bukumira urusaku.
Mu kiganiro uyu muvugizi wa Polisi y’u Rwanda yagiranye n’itangazamakuru yagize ati: “Ahantu hose hahurira abantu benshi bari hamwe , bitegetswe ko abo bantu bagomba gusakwa, n’ibinyabiziga bihinjiye bigasakwa nk’uko bikorwa mu nyubako za leta n’amazu y’ubucuruzi.”
Yakomeje agira ati: “Ibyo bintu rero bisabwa, ni biriya byuma unyuramo bikareba niba nta cyuma umuntu yitwaje, niba ari ikofi irimo urwembe, urushinge cyangwa ikindi umuntu yakwitwaza, ariko ibaze nawe uramutse ubonye umuntu ufite icyuma mu rusengero, ubwo waba ugisenze.”
Yanaboneyeho kubwira Abanyarwanda ko “ibikoresho byo gusaka bigomba kugira abantu bahuguriwe kubikoresha, bakamenya ibyagirira abantu nabi byose, harimo ibintu bityaye, ibisongoye, ibitanga umuriro n’ibindi.”
Yanasobanuye kandi ko”ibijyanye n’urusaku ruva mu rusengero ko nta muntu numwe urihanze ugomba kubyumva ngo bibe bya musakuriza.”
Ndetse kandi ko urusengero rutagomba kuba ahantu hinfungane, bityo ko abantu bagomba guhumeka.
Uyu muvugizi wa Polisi y’u Rwanda yanavuze kandi ko urusengero rugomba kugira ibikoresho byakizimya moto, birimo ifu yabugenewe kandi itarengeje igihe, hamwe n’abahanga mugukoresha izo kizimya moto babyigiye.
Kandi ko bagomba kugira akuma kikorana buhanga kamenyesha ko hoba hagiye kwaduka Inkongi y’umuriro.
Yakomeje avuga ko urusengero ko rugomba kugira imbuga ngari ifasha abantu guhunga mu gihe inkongi y’umuriro yadutse.
Mu bindi urusengero rusabwa kuba rwujuje nk’uko biteganywa mu itegeko n’amabwiriza bigenga imiryango ishingiye ku myemerere, harimo kuba urusengero ruri ku rwego rwa paruwasi(Paroisse) rugomba kuyoborwa n’umuntu ufite impamyabumenyi yo ku rwego rwa kaminuza mu bijyanye n’iyoboka-Mana.
MCN.