Abanyarwanda bakabakaba 38 ba fungiwe muri Komine ya Mugina mu Ntara ya Cibitoki, mu Gihugu c’u Burundi.
Ni nyuma y’uko leta y’u Burundi yafashe ingingo y’ihuse yogufunga imipaka ihuza u Rwanda n’u Burundi.
Nk’uko iy’inkuru ibivuga n’uko Abanyarwanda bafungiwe ahantu habiri muriyo Ntara ya Cibitoki, icumin’ababiri (12) bya vuzwe ko bafungiwe muri Komine ya Rugombo mu gihe abandi 26 bakaba aribo bafungiwe mu ikasho iherereye muri Komine Mugina.
Mu byo ibinyamakuru by’u Burundi bya komeje gutangaza n’uko leta y’u Burundi yamenyesheje ko itagishaka ko Abanyarwanda ba baba k’u butaka bw’igihugu cyabo, nk’uko na Minisitiri w’u mutekano Martin Niteretse, ya bimenyesheje aho ya navuze ko ku Banyamahanga batuye mu gihugu c’u Burundi hagiye kuba isuzumwa abazomenyekana ko batuye muricyo gihugu badakurikije amategeko bazafatirwa ibihano harimo ko bazasubizwa iyo baje bava.
Iki nyamakuru cya Sos Media Burundi, cya tangaje ko Abanyarwanda bari kugenda bafatwa n’urubyiruko rw’i ganjemo Imbonerakure zikorana bya hafi n’u butegetsi bwa perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye.
Nyuma yo gufatwa n’imbonera kure ko barashikirizwa abashinzwe umutekano.
Kiriya Kinyamakuru cya Sos Media Burundi, kivuga kandi ko abandi Banyarwanda barenga 46 ko bamaze kwirukanwa k’u butaka bw’u Burundi ndetse ko hari n’abandi bahagaritswe k’u munsi w’ejo hashize bakaba bafungiwe i Mabayi.
Gusa leta ya Kigali yo binyuze mu muvugizi wayo w’ungirije Alain Mukuralinda, yavuze ko igihugu cye kitokora nk’ibyo u Burundi bwa koze.
Bruce Bahanda.