Abanyekongo bo mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo (Abanyamulenge) bishimiye gufungurwa kwa Jacque Rukeba Chrac, wari umaze umwaka afungiwe i Kinshasa k’umurwa mukuru w’i Gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Ni ejo hashize , tariki ya 26/03/2024, ahagana isaha z’umugoroba Rukeba Chrac yafunguwe, nk’uko byavuzwe na bamwe bo mu muryango we.
Mu butumwa batanze bakoresheje imbuga nkoranya mbaga harimo n’ubwanyujijwe kuri gurupe ya Whatsapp ya Minembwe Capital News, burimo amashimwe agaragaza akanyamuneza bafite.
Bugira buti: “Muraho neza bavandimwe? Mudufashe kuzamurira Imana icyubahiro, Rukeba Jacques( Chirac), baramuduhaye ubunyine, nyuma y’umwaka aboshye. Imana ishyubije amasengesho yacyu, twese tuyivugirize impundu. Yongere ihabwe icyubahiro.”
Amezi arenga icyumi nabiri yari arenze ho gato Rukeba Jacques Chirac ahagaritswe n’inzego zikora mw’iperereza k’urwego rw’igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Arinze ava aho yari afungiwe umuryango we utazi icyo yari yafungiwe, ndetse akaba atarigeze aburana kuko yari akiri mu iperereza.
Jacques Chirac Rukeba, yahoze ari minisitiri w’ubwikorezi n’itumanaho mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.
Akaba avuka mu bice byo muri Grupema ya Bijombo (mu misozi y’indondo, Imulenge), muri teritware ya Uvira, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.
MCN.