Muri Uganda Abanyeshuri 25 bishwe nigitero cagabwe nabarwanyi b’umutwe w’iterabwoba wa ADF.
Nigitero cagabwe mu kigo cy’ishuri riherereye mu gace ka Kasese ho mu burengerazuba bw’ikigihugu ca Uganda.
Aha kuriryo shuri ryagabweho igitero mwiri ijoro ryakeye ryokw’itariki 16.06.2023, nishuri rya Secondaire rya Mpondwe Lhubiriha akaba ari hafi y’umupaka wa Uganda na Republika ya Demokarasi ya Congo.
Umuyobozi wo mu gace ka Kasese wavuganye na ChimpReports yayibwiye ko “imirambo y’abanyeshuri yabonetse kukibuga cyiryo shuri. Batemagurishijwe imipanga kugeza bashizemo umwuka.”
Abarwanyi bikekwa ko ari ab’umutwe wa ADF ukorera mu mashyamba ya Congo Kinshasa bateye ririya shuri ubwo abanyeshuri bari basinziriye.
Ibitangazamakuru byo muri Uganda bivuga ko nyuma ya kiriya gitero Polisi ndetse n’Igisirikare bahise bohereza kuri ririya shuri abapolisi bashinzwe kurwanya iterabwoba ndetse n’abasirikare kabuhariwe.
Amakuru avuga ko uretse abanyeshuri 25 ziriya nyeshyamba zishe, hari n’abandi batazwi umubare zashimuse.
Inyeshyamba kandi zatwitse imodoka ya ririya shuri, ndetse zinasahura ibiribwa (kawunga n’ibishyimbo) byari mu bubiko bwaryo.
Amakuru avuga ko mu banyeshuri babarirwa muri 50 bigaga kuri ririya shuri batatu bonyine ari bo babonetse ari bazima, ibisobanura ko abandi babarirwa muri 20 bagikomeje kuburirwa irengero.
Ni ku nshuro ya kabiri ADF iturutse muri RDC igatera Uganda mu gihe kitageze ku mwaka.
Umwaka ushize Igisirikare cya Uganda cyishe abarwanyi 11 b’uriya mutwe, nyuma y’uko bo na bagenzi babo babarirwa muri 30 bari binjiye ku butaka bw’iki gihugu cya Uganda.
Igitero cyo mu ijoro ryakeye cyibukije icyo mu 1998, ubwo ADF yateraga Ishuri ryo mu gace ka Kabarole ikica abanyeshuri 80, na ho abarenga 100 ikabashimuta.
Uyu mutwe ukomeje kugaba ibitero kuri Uganda mu gihe muri 2021 Ingabo z’iki gihugu zifatanyije n’iza Congo Kinshasa bawutangijeho ibitero simusiga mu rwego rwo kuwutsinsura.
Uganda ivuga ko kuva icyo gihe ibitero by’ingabo zayo byiciwemo abarwanyi babarirwa muri 900 ba ADF.