Abanyeshuri bo mu Bibogobogo hagaragajwe ikibahangayikishije kuruta ibindi.
Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo zanze guherekeza abanyeshuri bo mu Bibogobogo gukora ikizamini kibanziriza icya exame d’etat, kizwi nka dissertation; iki kizamini gikorerwa i Baraka hagenzurwa n’ihuriro ry’Ingabo za Congo.
Mu butumwa bwanditse ubwanditsi bwa Minembwe Capital News twakiriye mu ijoro ryaraye rikeye rishyira kuri uyu wa gatanu, bugaragaza ko abanyeshuri bigira mu Bibogobogo bo mu wa 6 wisumbuye babuze amahitamo nyuma y’uko tariki 02/06/2025, ahandi hose muri RDC bazakora ikizamini kizwi nka dissertation.
Ubuyobozi burebwa n’icyo kibazo bwagejeje icyifuzo ku ngabo za Leta zigenzura aka gace, mu rwego rwo kugira ngo zitange umusanzu wazo ziherekeze aba banyeshuri i Baraka gukora kiriya kizamini cya dissertation barabyanga.
Hari nyuma y’aho i Baraka ahari icyicaro gikorerwamo ibizamini cyaba icya dissertation n’igisoza amashuri y’isumbuye cya Exame d’etat, bari bamenyesheje abayobozi b’ibigo by’amashuri byaha mu Bibogobogo ko Wazalendo bagenzura iki gice badashaka ku kibonamo abanyeshuri ba Banyamulenge.
Ibigo bibiri icya Tangazo n’icya Magaja ni byo bifite abanyeshuri bo mu wa 6, ari nabo bari biteguye kumanuka gukora icyo kizamini. Ni mu gihe Tangazo ifite abanyeshuri 28, naho Majaga ikigara 4.
Mu busanzwe Bibogobogo igira ibigo by’amashuri y’isumbuye birenga 4, hari Boneza, Mugorore, Lutabula na biriya bibiri bifite uwa 6.
Kuva mu kwezi kwa gatatu uyu mwaka wa 2025, nta Munyamulenge umanuka i Baraka avuye mu Bibogobogo kubera umutekano wabo.
Ni nyuma y’igitero ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta zagabye muri iki gice cya Bibogobogo gituwe ahanini n’Abanyamulenge.
Iri huriro mu kugaba iki gitero byavuzwe ko cyakozwe n’itsinda rya Wazalendo gusa, ndetse abasirikare ba FARDC n’abarundi bari aha mu Bibogobogo batabara Abanyamulenge bari bakigabweho, ibyo bamwe babona nk’amacenga ya politiki.
Amakuru yavuzwe icyo gihe, ni uko Wazalendo bagabye kiriya gitero baturutse i Baraka no mu bindi bice bigenzurwa n’ihuriro ry’ingabo za Congo ririmo FARDC, FDLR, ingabo z’u Burundi n’iyi Wazalendo ubwayo.
Umwe mu baduhaye aya makuru yagize ati: “Isi nimenye akarengane Abanyamulenge bakorerwa muri RDC, kugeza no mu mashuri! Ntahandi ibyo bakorerwa byo garagara mur’iy’isi.”
Yongeye ati: “Birababaje si nakubwira! Kubona abana biga umwaka wose bishyura n’amafaranga, bageza ku munota wa nyuma ngo ntibakora ikizamini, ku mpamvu za Wazalendo bahawe inshingano kuruta iza leta y’i Kinshasa. Ni gitangaza.”