Abapasiteri(Abashumba) batandatu, bavuga ko bari mu batangije i torero(i Kanisa), Zion Temple, basabye Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo, kwemeza ko Dr Apôtre Paul Gitwaza, ko atakiri umuvugizi w’iri torero, ngo kuko bamwirukanye umwaka ushize, nkuko babyivugira.
M’u kwezi kwa Kabiri ( 2), umwaka ushize w’ 2022, bariya bapasitori batandatu, bishize hamwe bandikira Paul Gitwaza bamumenyesha ko akuwe ku mwanya wo kuyobora Zion Temple.
Mu mpamvu batanze, bagaragaje ko Paul Gitwaza afata imyanzuro ku giti cye ndetse no gusesagura umutungo w’itorero. Gusa i cyifuzo cyo kwirukana Dr Apôtre Gitwaza, nticyashizwe mu bikorwa nkuko byifuzwaga kuko urwego rw’igihugu rw’imiyoborere -RGB – rwari rwiyambajwe nabo bapasitori, rwavuze ko ibyakozwe binyuranyije n’amategeko.
RGB yavugaga ko abirukanye Gitwaza batabifitiye ububasha kuko umuyobozi w’itorero akurwaho n’inteko rusange. Icyemezo cya RGB kigumisha Gitwaza ku buyobozi bwa Zion Temple nticyanyuze abapasiteri batandatu bari bafashe iya mbere birukana umuyobozi wabo, maze bahitamo kwitabaza urukiko rwisumbuye rwa Gasabo.
Kuri uyu wa gatatu, tariki 01/11/2023, Urukiko rwatangiye kuburanisha uru rubanza, maze ruha ijambo abanyamategeko babiri(2), bahagarariye abaregwa. Aba banyamategeko basobanuye ko bifuza ko urukiko rwatesha agaciro umwanzuro wa RGB wemeza ko Gitwaza ari we muyobozi wa Zion Temple, ndetse bakanasaba ko urukiko rwemeza ko Paul Gitwaza atakiri umuyobozi w’itorero.
Ubwo basabwaga kugira icyo bavuga ku kirego, abavoka batatu(3), bari bahagarariye RGB ndetse na Paul Gitwaza uyobora Zion Temple, bavuze ko bafite inzitizi basaba ko zikurwa mu nzira mbere y’uko urubanza rutangira mu mizi yarwo.
Abashumba batandatu(6), bari inyuma y’ikirego batabifitiye ububasha bwo kugitanga mu izina rya Zion Temple. Bityo bumvikanishije ko Paul Gitwaza ari we uyobora Zion Temple, akaba ari nawe uyihagarariye imbere y’amategeko mu gihugu.
Abunganira abaregwa bumvikanishije ko abashumba bareze bakwiye kubikora ku giti cyabo kugirango n’igihe urubanza ruzaba rwatangiye mu mizi, bazabone uwo basaba indishi.
Usibye Paul Gitwaza uregwa muri uru rubanza, hanaregwamo i kigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere RGB ndetse na Pasiteri Kanyangoga Jean Bosco wari umuvugizi wungirije wa Zion Temple.
Umucamanza yavuze ko imyanzuro ku nzitizi zatanzwe n’abaregwa izasomwa tariki ya 24 z’uku kwezi kwa Cumi numwe (11), uyu mwaka.
By Bruce Bahanda.