Pasteur Mudandi Alexis, utuye muri leta z’Unze Ubumwe Za Amerika, yafashije abagore bab’Abapfakazi abahaye ibitenge batuye muri Bibogobogo homuri teritware ya Fizi.
Yanditswe na : Bruce Bahanda, kw’itariki 25/06/2023, saa 2:00pm, Kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Abagore bab’Abapfakazi batuye muri Bibogobogo, homuri teritware ya Fizi, muntara ya Kivu Yamajy’Epfo, mugihugu ca Republika ya Democrasi ya Congo, bahawe ubufasha bw’ibitenge, babuhawe n’a Pasteur Alexis Mudandi, utuye muri leta z’Unze Ubumwe Za Amerika.
Aba bagore ubwo bari bamaze guhabwa infashanyo y’ibitenge bashimiye Pasteur Alexis Mudandi, bagize bati :
“Dushimiye Pasteur Alexis Mudandi, n’umubyeyi wacu turamukunda kandi nawe aradukunda iyataza kuba adukunda ntaba yatugeneye infashanyo. Turamushimiye kandi tunashimira nabo yayinyujijemo bakaba bayitugejejeho.”
N’inkunga y’ibitenge bagenewe n’a Pasteur Alexis Mudandi, wahoze atuye muri Bibogobogo, mbere yuko yerekeza muri leta z’Unze Ubumwe Za Amerika, avuye mugihugu cu Burundi.
Pasteur Alexis Mudandi, yamenyekanye mumisozi miremire y’Imulenge cyane mugace ka Mibunda ahagana hagati mumyaka ya 1996 n’a 1999 ndetse nomumyaka yimbere gato.
Uyu Mugabo akaba amaze imyaka irenga 10 atuye mugihugu ca Leta z’Unze Ubumwe Za Amerika, aho akorera Imirimo y’Imana.
Pasteur Mudandi Alexis, yaherewe inshingano zokuba Umushumba w’itorero mugihugu cu Burundi, homuntara ya Muyinga ahari Impunzi za ba kongomani hitwa Gasogwe.