Abari abayobozi bakuru mu mutwe w’iterabwoba wa ADF bishwe.
Igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo (FARDC) n’icya Uganda(UPDF ) batangaje ko ku wa Kane w’iki Cyumweru turimo bishe abari abayobozi bakaze mu mutwe w’iterabwoba wa ADF, bakaba bariciwe mu gace ka Bapere ho mu karere ka Lubero, mu ntara ya Kivu Yaruguru.
Ni amakuru yashyizwe hanze n’umuvugizi w’igisirikare cya RDC, mu bikorwa bya gisirikare byo mu itsinda rya Solola 1, Grand Nord, Col Mak Huzukay, watangaje ko abayobozi bakuru bo mu mutwe w’inyeshamba za ADF zirwanya ubutegetsi bwa Uganda, barimo uwitwa Mzee Mussa na Djaffar, uyu wa kabiri akaba yari yaramamaye cyane kwizina rya Muhadari, avuga ko aba bari abantu bakomeye muri uyu mutwe.
Buri wese muri aba bishwe yari afite inshingano zo kemenya uturere twakorerwagamo ibitero ndetse no gutegura ibikoresho by’abarwanyi b’uyu mutwe wa ADF.
Ibi byemejwe na Col Mak Hazukay aho yanashimangiye ko kugira ngo bagere kuri iyi ntambwe yo kwica abayobozi bakuru bo muri ADF byavuye ku kubishiramo imbaraga n’ubushake.
Ati: “Ubufatanye bw’Ingabo za FARDC na UPDF biri mu byatumye tumaraho imbaraga zumwanzi mu gace ka Bapere. Zakajije igitutu ku mwanzi. Habyeho imirwano, kandi twarabatsinze. Uyu munsi, turi mu byishimo . Dufite amashusho n’ibimenyetso byose ko ari aba bombi bishwe. Umwanzi arimo kurwanywa bikomeye, kandi biragoye kwinjira mu bice birimo gukorerwamo ibi bikorwa.”
MCN.