Abahungiye mu Nkambi ya Kanyarucinya ho muri Kivu y’Amajyaruguru, basabye leta ya Kinshasa kubashakira umutekano mwiza bagasubira mubyabo.
Yanditswe na : Bruce Bahanda, kw’itariki 27.05.2023, saa 6:25pm, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Nikuruyu wa Gatandatu, bamwe mubaturage bavuye mubyabo bakaba barahunze intamabara zo muburasirazuba bwa Republika ya Democrasi ya Congo (Eastern ya Drc), intambara zakomeje guhuza ingabo za M23 nihuriro ry’ingabo za leta ya Kinshasa (Fardc, Nyatura, FDLR na Mai Mai), aba bahunze barasaba RDC kubashakira umutekano mwiza bagasubira mubyabo.
Ibi babikoze mugihe minisitiri w’intebe wa Congo Kinshasa, Sama Lukonde ari muruzinduko rwakazi muntara ya Kivu y’Amajyaruguru, uruzinduko rwatangiye kuruyu wakane akaba yagiye asura ibicye byinshi muriyo ntara kugira ngwarebe uburyo umutekano uhagaze.
Bwana Musegura, uhagarariye abakuwe mubyabo babitewe n’Intambara bahungiye mubice biherereye muri Teritware ya Nyiragongo ho mumajyaruguru yumujyi wa Goma, yagiye ati: “Turasaba Minisitiri w’intebe gukora ibishoboka byose kugira ngo umutekana ugaruke mugihugu dushaka kugaruka mubyacu aho kugirango twese dushirire ahangaha twicwa ninzara.”
Yatangaje ibi nyuma yuko abagera kuri 517 bamaze kubura ubuzima bitewe nimibereho mibi muri bagiriye muriyo nkambi babamo .
Nintambara zimaze umwaka urenga zibica bigacika muburasirazuba bw’iki gihugu, Imiryango mpuza mahanga yarahagurutse iterana ubudasiba ngo bakemure ibibazo bya RDC ariko guterana nikimwe nogukemura ibibazo nabyo nikindi.
Ninde uzakemura ibibazo abanyecongo bamaranye igihe kirekire !! reka tubihange amaso.