
Abahema, Abanyamulenge, Abagogwe mbese Abatutsi muri Rusange batuye mubihugu bitandukanye kumigabe igize isi bandikiye umunyamabanga mukuru wa L’ONI Antonio Gouterres, bamubwira uburyo benewabo barimo kwicwa muburasirazuba bwa Republika ya democrasi ya Congo.
Yanditswe na Bruce Bahanda, kwitariki 06.05.2023. Saa 6:45 pm, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Kuruyu wa gatandatu, abarimo Abanyamulenge, Abagogwe ndetse na Bahema, bari mubihugu bitandukanye kuriyi si bandikiye umunyamabanga mukuru wa L’ONI Antonio Gouterres, bamubwira uburyo Abatutsi muri Rusange barimo kwicwa muri RDC cane cane muntara ziri Muburasirazuba bwa Republika ya democrasi ya Congo.
Ubu bwicanyi bukaba bumaze imyaka irenga 50, dore ko Abatutsi batangiwe kwicwa na Maï Maï Mulele ahagana mumwaka wa 1964, gusa byaje gufata intera mumwaka wa 2017 Kugeza kurinone.
Bivugwa ko Abaturage bo mubwoko bw’Abatutsi muburasirazuba bwa Republika ya democrasi ya Congo, bicwa umunsi kumunsi ndetse hakicwa nabarimo Ingabo zigihugu, ibi byabaye muri Kamituga ndetse no muri Teritware ya Fizi.
Ibi babikoze mugihe i Bujumbura, hateraniye Inama ihuza abayobozi bakarere barimo Aba Presidents ndetse numunyamabanga mukuru wa L’ONI Antonio Gouterres akaba yaritabiriye ibi biganiro.
Muriyo barua banditse bagira bati: “Nta munsi washira hatabayeho igikorwa cy’urugomo mu gace kamwe gatuwe n’ubu bwoko, hatabayeho kwangiza imitungo, n’ubwicanyi mu buryo bwa kinyamaswa, byose bigakorwa bishyigikiwe n’imvugo zihembera urwango n’urugomo zihamagarira rubanda kurimbura Abatutsi bose.”
Basobanura ko ibyo bikorwa biyoborwa na bamwe mu basirikare bakuru mu ngabo za Leta FARDC, n’imitwe yitwaje intwaro ku isonga hakaba umutwe w’iterabwoba wa FDLR ugizwe n’abasize bakoze Genoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mumwaka wa 1994, CODECO, Nyatura, RED Tabara, Mai Mai Yakutumba n’iyindi.
Iyi baruwa kandi igaragaza ko iyo mitwe yatewe Ingabo mubitugu na Leta ya RDC ikayiha intwaro n’imyambaro iyitirira ibikorwa byo kwicungira umutekano mu gace iherereyemo.
Bati “Iyo mitwe ni yo isubira inyuma igasahura imitungo yacu, ikanica urw’agashinyaguro abavandimwe bacu. Ibyo bikorwa bakomeza kubikora ariko ababigiramo uruhare bagakingirwa ikibaba n’abayobozi ba FARDC, batagira icyo bakora kuri abo banyabyaha bituma Leta ya RDC ikwiye kubiryozwa.”
Aba baturage bagaragaza ko Abatutsi bo muri RDC batereranywe kuva mu myaka myinshi ishize, bagasaba Guterres gutegeka ingabo za Leta, FARDC gufatanya n’iziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro muri RDC MONUSCO, kurinda umutekano w’abasivili bibasirwa.
Abanditse ibaruwa bavuze ko basabye Intumwa y’Umunyamabanga Mukuru wa Loni muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Bintou Keita guhura n’abayobozi b’aya moko yibasirwa n’ababahagarariye mu mategeko ngo harebwe uburyo buboneye bwakoreshwa mu kurinda abasivile ariko avunira ibiti mu matwi.
Bagaragaza ko ntacyo akora kigendanye n’inshingano afite mu kurinda abo basivili bicwa.
Bati “Icyo dusaba ni uko abasivili barindwa, ntibakomeze kwicwa n’iyo mitwe yitirirwa kwicungira umutekano. Hakenewe gufatwa ingamba zihuse mu kurinda no gutabara abavandimwe bacu bari kwicwa bazize uko bavutse.”
Basobanura ko abenshi barwana no guhisha ubwoko bwabo kuko ngo ari bwo buri gutuma bakorerwa Genoside muri Kivu y’Epfo na Kivu y’Amajyaruguru ndetse no mu Ntara ya Ituri.
Basabye ko Loni itegeka Bintou Keita gukora ibishoboka byose agahagarika ibikorwa by’urugomo n’ubwicanyi bikorerwa Abatutsi bo muri RDC, byamunanira agasimbuzwa undi ushoboye.
Itangazo ryashyizwe hanze n’Intumwa idasanzwe y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, ishinzwe ibyo gukumira Genoside, Alice Wairimu Nderitu, nyuma yo kugirira uruzinduko muri RDC umwaka wa 2022, yagaragaje ko yatewe impungenge n’uburyo imvururu mu Karere k’Ibiyaga Bigari zirushaho gufata indi ntera, mu gihe aka karere ari ko kabereyemo Genoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu Rwanda.
Ibi bikorwa byatangiye ubwo umutwe wa M23 wuburaga imirwano n’igisirikare cy’icyo gihugu, FARDC.
Guhera mu ntangiriro za 2022, muri RDC humvikanye cyane imvugo n’ibikorwa byibasiye abasivile bavuga Ikinyarwanda, aho bamwe bicwa urubozo, bakabwirwa amagambo abakomeretsa n’ibindi bashinjwa kuba ibyitso bya M23.