
Intambara yoguhirika uwahoze ari President wa Zaïre Mobutu Seseko Kukungwendo Wazabanga, iyi ntambara yarimo nabasore bavuka Imulenge, ubwo byatangajwe ko umurwa mukuru wa Kinshasa wafashwe hari mu gitondo cyo ku wa Gatandatu, tariki ya 17.05. 1997.
Yanditswe na Bruce Bahanda, kw’itariki 17.05.2023, saa 3:20 pm, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Abahiritse Mobutu Seseko Kukungwendo Wazabanga, bari mwishaka rya AFDL, ryari riyobowe na Laurent Desire Kabila, irishaka rya President Kabila Desire ryari rishigikiwe na leta ya Kigali na Uganda, umugaba mukuru wingabo za Afdl yari Umunyarwanda, Gen James Kabarebe.
Ubwo binjiraga mu murwa mukuru wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo yitwaga Zaïre ico gihe, Lt Gen James Kabarebe niwe warubarangaje imbere.
Muribimwe bari bashize imbere kwari ugukuraho ubutegetsi bwa Kinshasa, aribwo butegetsi bwari buyobowe na Mobutu Sese Seko, kandi babigezeho uwo munsi nta mbogamizi nk’uko inyandiko zitandukanye z’amateka yo mu karere k’ibiyaga bigari zibisobanura.
U Rwanda na Uganda ibihugu bisanzwe arinshuti kuva kera kwinjira mu ntambara yogukuraho ubutegetsi bwa Mobutu, ahanini bya tewe n’uko Mobutu yiyitaga Maréchal ikindi nuko yari yarakiriye abarimo basize bakoze Genoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda akabasezeranya ko azabafasha gukuraho ubutegetsi bwari buheruka kuvana Habyarimana Kungoma aribo RPF Inkotanyi.
Umunyamakuru Rombaut Kasongo, mu kiganiro yagiranye na Radio Okapi mu mwaka wa 2016, yasobanuye uko ubwo aba barwanyi binjiraga yari ahari, kandi yabonye abaturage babishimiye, babakirana urugwiro.
Kasongo yagize ati: “Abantu barasakuzaga, baririmba mu cyubahiro cyabo, baha abarwanyi amafaranga, imigati, …abandi babacuciraho amazi n’ifu mu kubereka ko babakiranye urugwiro, kandi bari bishimiye ko bafashe umujyi wa Kinshasa. Twamanutse dufite amatsiko yo kureba aba bantu bakuyeho Mobutu muri icyo gihe gito. Twibazaga uko Tuzikiza Mobutu n’ubutegetsi bwe bw’igitugu yara bumazeho imyaka 32.”
Mobutu yahungiye muri Togo mbere yo kujya muri Maroc, Laurent Kabila aba President wa Zaïre, ku ya 23.05. 1997 ahita anahindura izina ry’igihugu, acyita Repubulika ya demukarasi ya Congo. Kabarebe wayoboye iyi ntambara yabaye Umugaba Mukuru w’ingabo z’iki gihugu.
Mobutu Seseko Kukungwendo Wazabanga, wahoze ayoboye Zaïre, yakuwe kungoma nyuma y’aho yari yananiwe kumvikana na Laurent Desire Kabila mu mishyikirano yabereye kuri Pointe-Noire muri Repubulika ya Congo, bari bahurijwemo na Nelson Mandela wayoboraga Afrika y’Epfo.
Ikindi nuko intambara yogukuraho Mubutu Seseko Kukungwendo Wazabanga, abarimo Gen Sultan Makenga, Colonel Rukunda Michel Makanika na Col Sematama ndetse na Colonel Ndori Thomas, bari mubasirikare bari bashigikiye President Kabila Desire gukuraho ingoma yamubanjirije.





