Mu Bibogobogo, ho muri teritware ya Fizi, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, mu Gihugu cya RDC havutse ikipe(Team) y’Abavetera y’iganjemo abagabo bakuze.
Ni ahagana isaha z’igicamunsi, cyo kuri uy’u wa Mbere, tariki ya 29/01/2024, ikipe y’umupira w’amaguru igizwe n’abavetera, ahanini yarimo abagabo ba kuru bo mu bwoko bw’Abanyamulenge.
Nk’uko bwana Ndabunguye, ya bibwiye Minembwe Capital News, yavuze ko iyo kipe yavutse mu rwego rwo kugira habe k’urwanya indwara z’umubiri ahanini ziterwa no kudakora sports.
Ndabunguye ya komeje a vuga ko uyu mukino wa bavetera wa kiniwe ku k’ibuga cy’umupira w’amaguru cya Gisombe, ko kandi witabiriwe n’abaturage benshi bo mu Bibogobogo aho haje n’abagore barimo n’abakuze, kureba uwo mukino.
Bya navuzwe ko iyo kipe bemezanije ko izahoraho.
Ibi bibaye mugihe umwe mubasore ba Banyamulenge, uvuka mu Bibogobogo, kuri ubu aherereye mu gihugu cy’u Bwongereza, yatanze inkunga irimo ibirato, amasogesi n’imyenda, mu rwego rwo kugira ngo muri aka gace havuke ikipe z’ikina umupira w’amaguru.
Byaje gufasha hakinwa imikino igamije gutsindira ya nkunga, aho ikipe ya ‘Icyizere Sport,’ yaje kwegukana intsinzi, ku Cyumweru cy’ejo hashize, tariki ya 28/1/2024.
Bruce Bahanda.