Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Uncategorized

Abarimo Paul Rusesabagina, Faustin Twagiramungu na Victoire Ingabire ndetse nabandi bantu 60 barwanya leta ya Kigali bazitabira Inama i Kinshasa kumurwa mukuru wa RDC.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
July 6, 2023
in Uncategorized
0
60
SHARES
1.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kigali, barimo Faustin Twagiramungu, Paul Rusesabagina na Ingabire Victoire Umuhoza bari mu batumiwe mu nama izabera i Kinshasa. Iyi nama kandi na Perezida Félix Antoine Tshisekedi azayitabira.

You might also like

Uwari uhetse kwica abatabazi bari i Mulenge yatawe muri yombi

Iby’impinduka zigiye kuba ku rubuga rwa Whatsapp rusanzwe rukoreshwa na benshi.

Banyamulenge Unite in Mbarara to Honor Mulenge Hero Rukunda Makanika

Ku wa Gatandatu tariki ya 01/07/2023, ni bwo iyi nama yagombaga kubera i Kinshasa iza gusubikwa kumpamvu zuko Perezida Félix Tshisekedi yahise agirira uruzinduko mugihugu ca Gabon.

N’inama yari guhuza ababarirwa muri 60 ni bo byamenyekanye bagombaga kuyitabira, mbere y’uko isubikwa ikimurirwa ku yindi tariki kugeza ubu itaramenyekana.

Abagombaga kuyitabira ni abarwanya Leta ya Kigali, bo hirya no hino ku Isi bibumbiye mwishirahamwe bita ko “riharanira ineza y’Abanyarwanda”.

Umuvugizi w’uru rugaga, Dr Charles Kambanda aheruka gutangaza ko mu bagombaga kwitabira iyi nama harimo Perezida Tshisekedi ndetse n’undi mukuru w’Igihugu atatangaje amazina.

Ati: “Perezida wa Congo n’undi muperezida twari dufitiye icyizere cy’uko azaba ari muri iyo nama yacu bose ntabwo bashoboye kuza muri iyi nama”.

Dr Kambanda aheruka gutangaza ko impamvu Tshisekedi atitabiriye iriya nama ari uko yari afite indi yagombaga guhuriramo n’abarimo Cyril Ramaphosa wa Afrika y’Epfo na João Lourenço wa Angola; gusa impamvu nyamukuru y’isubikwa ryayo ni inama y’Abakuru b’ibihugu byo muri Afrika yo hagati (CEEAC) iheruka kubera i Libreville muri Gabon.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta ari mu bayitabiriye mu cyimbo cya Perezida Paul Kagame.

yamenye ko mbere y’uko Perezida Tshisekedi yemera kwakira bariya banyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, yari yaranemeye kubaha indege igomba kubazana i Kinshasa.

Urubuga rwa Africa Intelligence rwanditse ko ababarirwa muri 60 ari bo bagombaga kwitabira iyo nama.

Iki gitangazamakuru kivuga ko mu bari bayitumiwemo hanarimo Faustin Twagiramungu wigeze kuba Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda mbere yo guhungira mu Bubiligi, gusa yanga kuyitabira nyuma yo kugira “impungenge z’umutekano we.”

Abandi banze kujya i Kinshasa ku bw’impungenge z’umutekano wabo ni Ingabire Victoire uyobora ishyaka FDU-Inkingi ritaremererwa gukorera mu Rwanda, cyo kimwe na Paul Rusesabagina umaze igihe gito afunguwe ku mbabazi za Perezida Paul Kagame.

Aba uko ari batatu cyakora ngo bari bemeye ko bagomba kwitabira iriya nama bakoresheje ubuhanga bwa none.

Umutwe wa FDLR umaze igihe ufitanye ubucuti na Guverinoma ya RDC uri mu bo byari byitezwe ko bagomba kwitabira iriya nama, gusa Africa Intelligence ivuga ko nta butumire wigeze uhabwa.

Republika ya Demokarasi ya Congo, yemeye guhuriza hamwe abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, mu gihe imaze igihe irebana ay’ingwe niki gihugu.

Umwuka warushijeho kuzamba hagati y’impande zombi mu mwaka ushize, ubwo Tshisekedi yatangazaga ko ashyigikiye umugambi wo guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda.

Yabwiye urubyiruko rwo mu gihugu cye ko “Abanyarwanda n’Abanyarwandakazi ni abavandimwe na bashiki bacu. Mbere na mbere bakeneye ubufasha bwacu kugira ngo bibohore. Ntaho bahuriye n’ibyo abayobozi babo babashyiraho. Ntimukabafate rero nk’abanzi, ahubwo ni abavandimwe bakeneye ubufatanye bwacu mu kwikiza no gukiza Afrika abo bayobozi babasubiza inyuma.”

Perezida Félix Tshisekedi yongeye gutanga ubutumwa bujya gusa n’ubu ubwo yakiraga i Kinshasa Eugène Gasana wahoze ahagarariye u Rwanda muri Loni mbere yo gufata iy’ubuhungiro.

Uyu mugabo umaze igihe akorana bya hafi n’umutwe wa RNC ya Kayumba Nyamwasa bivugwa ko ari we urigutegura iyo nama.

Gasana na Kambanda bavuga ko iyo nama bita ko ariyamateka bari babanje kubimenyesha Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika na bimwe mu bihugu byo mu karere u Rwanda ruherereyemo.

Aba bombi kandi bijeje abagombaga kwitabira iriya nama ko igomba kubera ahantu hatekanye muri Perezidansi ya RDC nk’igihugu kimaze igihe kivuga ko u Rwanda rubangamiye umutekano wabo.

Tags: Abarwanya Ubutegetsi Bwa KigalibazahuraKinshasana Perezida Félix Tshisekedi
Share24Tweet15Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

Uwari uhetse kwica abatabazi bari i Mulenge yatawe muri yombi

by Bruce Bahanda
May 29, 2025
1
Amakuru avugwa ku bitero FARDC iri gutegura kugaba i Mulenge.

Uwari uhetse kwica abatabazi bari i Mulenge yatawe muri yombi. Hafashwe umukobwa wari ufite misiyo yo kwica abayobozi bo muri Twirwaneho mu misozi miremire y'i Mulenge muri Kivu...

Read moreDetails

Iby’impinduka zigiye kuba ku rubuga rwa Whatsapp rusanzwe rukoreshwa na benshi.

by Bruce Bahanda
April 28, 2025
0
Iby’impinduka zigiye kuba ku rubuga rwa Whatsapp rusanzwe rukoreshwa na benshi.

Iby'impinduka zigiye kuba ku rubuga rwa Whatsapp rusanzwe rukoreshwa na benshi. Urubuga rwa Whatsapp rwamamaye ku isi cyane, ahanini mu gufasha abantu kuganira, rugiye gushyiraho uburyo bwo kurinda...

Read moreDetails

Banyamulenge Unite in Mbarara to Honor Mulenge Hero Rukunda Makanika

by Bruce Bahanda
April 12, 2025
0
Banyamulenge Unite in Mbarara to Honor Mulenge Hero Rukunda Makanika

Banyamulenge living in Mbarara, Uganda, are honoring the hero of Mulenge, General Rukunda Michel, widely known as Makanika. In this regard, they are organizing a football match, and...

Read moreDetails

The Kinshasa Government has once again shown AFC/M23 severe Obstacles in Negotiations

by Bruce Bahanda
April 11, 2025
0

The government of the Democratic Republic of the Congo has requested the authorities in Doha, Qatar, to ask AFC/M23 to withdraw its fighters from all areas it has...

Read moreDetails

What you should know about what is being said in Kisangani.

by minebwenews
April 2, 2025
0
What you should know about what is being said in Kisangani.

The city of Kisangani in the province of Tshopo, which is the third largest in Congo after Kinshasa, the capital city of DRC Congo, and Lubumbashi in the...

Read moreDetails
Next Post

Mugihe Abanyamulenge bakomeje guhohoterwa muri RDC, i Nairobi hateguwe ibiganiro biza guhuza amoko atatu akomeje kwicwa muburasirazuba bwa Republika ya Democrasi ya Congo.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Evariste Ndayishimiye Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Israel Ituri Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?