Abarundi bo mu Kibaya cya Ruzizi Baratabaza AFC/M23, Basaba Umutekano n’Amahoro
Umuryango w’Abanye-Congo bakomoka mu Burundi batuye mu Kibaya cya Ruzizi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, uratabaza usaba ubufasha bw’ihuriro rya AFC/M23, uvuga ko ukeneye kubona umutekano n’amahoro nk’uko bigaragara mu bice biherutse kugenzurwa n’iri huriro mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC).
Aba baturage bavuga ko bamaze igihe kinini babaye mu buzima burangwa n’umutekano muke, ubujura, ihohoterwa n’ubwicanyi, bikorwa n’imitwe yitwaje intwaro ikorana bya hafi n’ubutegetsi bwa Kinshasa. Nubwo muri ako gace hari ingabo za FARDC n’izindi nzego zishinzwe umutekano, uyu muryango uvuga ko ikibazo cy’umutekano kitigeze kibonerwa umuti urambye.
Umwe mu bayobozi b’uyu muryango yabwiye itangazamakuru ko hari icyizere cyinshi bafite kuri AFC/M23, ati: “Abaturage barizera ko AFC/M23 ishobora kuzana impinduka nziza,” yemeza ko ibyo babishingira ku mahoro agaragara mu tundi duce uyu mutwe uherutse gufata.
Hari n’abandi bemeza ko abaturage bagiye batakamba kenshi kubera ibitero bya hato na hato by’imitwe irimo Mai-Mai, FDLR, n’indi mitwe y’abajura bavuga ko ikorera mu nyungu z’imbonerakure z’u Burundi zifitanye isano n’ishyaka riri ku butegetsi i Bujumbura, CNDD-FDD. Aba baturage bavuga ko ibi bikorwa bikomeje kubashyira mu bwoba no mu buzima budatekanye.
Uyu muryango w’Abanye-Congo bakomoka mu Burundi uvuga ko wasabye kenshi Leta ya Congo kubitaho, ariko nta buryo bwizewe buratangizwa ngo bikemuke.
Kugeza ubu, AFC/M23 ntacyo iratangaza kuri ubu busabe, mu gihe imirwano ikomeje kwiyongera mu bice bitandukanye bya Kivu y’Amajyepfo no mu Burasirazuba bw’igihugu muri rusange.
Ibi bibaye mu gihe ikibazo cy’umutekano muri Kivu y’Amajyaruguru no muri Kivu y’Amajyepfo gikomeje gukomera, aho imitwe yitwaje intwaro irenga ijana ikomeje guhohotera abaturage ishyira ubuzima bwabo mu kaga, bigasaba igisubizo gifatika cya politiki n’umutekano ku rwego rwa Leta ya RDC.
Uyu muryango watangaje ibi nyuma y’uko ejo hashize nabwo wasabye Perezida Félix Tshisekedi gukura ingabo z’u Burundi mu gice cy’Ikibaya cya Ruzizi. Ariko kugeza ubu, ngo ntagisubizo na kimwe urahabwa.






