Abarwanyi bo mu mutwe wa Maï Maï, bagaragaye ku misozi ya Magunga ho muri Bibogobogo,muri teritware ya Fizi, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.
Bibogobogo, ahanini nagace gatuwemo n’ubwoko bw’Abatutsi (Abanyamulenge), ikaba iherereye mu birometre nka 25 n’u Mujyi wa Baraka ahazwi nk’u Mujyi Mukuru wa teritware ya Fizi. Muntangiriro z’ukwezi kwa Cumi numwe (11), byavuzwe ko aka gace kongeye kubamo umwuka mubi nimugihe Abanyamulenge batakigera i Baraka na Lusenda muburyo buziguye aho bahoraga bahahira ndetse akaba ariho hari amasoko manini ibi bikaba byaravuye ku mupfulero bita Mwami wishwe arashwe n’Abantu bikekwa kwari Maï Maï akaba yarishwe m’ukwezi kwa Cumi (10), yiciwe hariya mu Bibogobogo.
Nyuma y’urupfu rw’uwo mupfulero wari umutware habaye umwuka mubi hagati y’amoko aturiye Bibogobogo. Iki Cyumweru dusoje byavuzwe ko Maï Maï yongeye kwiyegeranya i Nakiheri, muri Grupema ya Mutambara, kugira baze kongera kunyaga Inka zabo m’ubwoko bw’Abatutsi (Abanyamulenge) no kubica. Nk’uko byavuzwe itsinda ry’Abasivile b’irwanaho mu Bibogobogo bahise bafunga utuyira twose bikekwa ko iriya Maï Maï yonyuramo.
Gusa umwe muri abo baturage b’irwanaho yabwiye Minembwe Capital News, ko ziriya Nyeshamba zo mu mutwe wa Maï Maï zomuri Nakiheri, k’umunsi w’ejo zagaragaye mu misozi yo mu Magunga, munkengero z’imizosi ituriye abo m’ubwoko bw’Abatutsi muri Bibogobogo.
Bruce Bahanda.