Kumupaka w’u Rwanda na RDC ngo nubwo hakomeza kuvugwa amakuru menshi y’intambara ariko haratekanye.
Yanditswe na: Bruce Bahanda, kw’itariki 26/07/2023, saa 3:27pm, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Ikibaya gihuza u Rwanda na Republika ya Democrasi ya Congo, bivugwa ko cyazanywemo abarwanyi bo mumutwe wa FDLR, umutwe urimo abasize bakoze Genoside mu Rwanda mumwaka wa 1994.
Aya makuru yemezwa n’u muyobozi w’umulenge wa Busasamana, homugihugu c’u Rwanda Mvano Etienne, aremeza ko mu Kibaya cya Congo aho gihana imbibi n’u Rwanda ko hari abarwanyi ba FDLR ariko ati nubwo bahari umutekano wa Banyarwanda umeze neza.
Yagize ati “Umutekano umeze neza, nubwo dukomeje kuba maso, abaturage bakomeje imirimo yabo kandi bagabanyije ingendo mu kibaya.”
Uyu muyobozi na we yemeza ko hari abarwanyi ba FDLR bazanywe hafi y’umupaka w’u Rwanda ndetse aho hafi mu kibaya hakaba hanagaragara amahema y’ingabo za Congo (FARDC).
Ibi kandi byemezwa nabaturage bo ku ruhande rw’u Rwanda aho bavuga ko iyo bajya i Kibati homuri teritwari ya Nyiragongo munsi y’iki kirunga cya Nyiragongo, babona abarwanyi ba FDLR mukibaya gihuza u Rwanda na Congo ndetse ko hari abo bazi bavuka mu Mulenge wa Cyanzarwe na Busasamana.
Bagize bati: ʺTurababona bamwe mu barwanyi ba FDLR bazanywe hafi y’umupaka w’u Rwanda, baje bava Congo Kinshasa kandi ntibari bahasanzwe.ʺ
Aba baturage bavuze ko hari uwo bazi witwa Gaston ufite ipeti rya Major akaba avuka mu Karere ka Rubavu.
Umuyobozi w’ingabo z’u Rwanda mu karere ka Rubavu, Nyabihu na Rutsiro, Lt Col Ryarasa William, tariki ya 14/07/2023, yatangaje ko abarwanyi ba FDLR bayobowe na Iyamuremye Gaston bashinze amahema hafi y’umupaka w’Igihugu c’u Rwanda, bitegura kurutera.
I Radio Ijwi rya Amerika kuruyu wa Kabiri yavuganye n’Umuvugizi wa FDLR, Cure Ngoma, imubaza niba koko uyu mutwe witegura gutera u Rwanda, asubiza ko uhora witeguye nk’uko bisanzwe.
Icyo gihe yagize ati: “Mu by’ukuri twe turi ku rugamba rwo kurwanya Leta ya Kigali. Kuva rero twatangira urugamba, ntabwo twigeze dushira intwaro hasi. Kwitegura byo turimo kwitegura, gusa ahubwo icyo tudashobora kwemera ni ibyavuzwe mu buryo bwo gushaka kuduharabika, naho kwitegura byo rwose dukomeje kwitegura, nta gitangaje rero kirimo.”
Gusa uyu muyobozi wa FDLR yakomeje avuga ko bashaka ko ikibazo cya Banyarwanda cya kemuka binyuze mu mahoro.
Ati: “Nta bitero FDLR irimo gutegura ku Rwanda kuko FDLR ikomeje guharanira ko ikibazo cy’Abanyarwanda cyakemurwa mu mahoro, binyuze mu nzira y’imishyikirano n’ubwo Leta ya FPR Inkotanyi iyobowe na Paul Kagame ikomeje kubyanga.”
N’ubwo FDLR ivuga ko iharanira amahoro, Leta y’u Rwanda yayishinje kugaba ibitero mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’igihugu mu bihe bitandukanye. Uyu mutwe witwaje intwaro ntiwigeze ubihakana, cyane ko n’abarwanyi bawo bagiye bafatwa batangaje ko ari bo barinyuma y’ibyo bitero.