Abantu barenga 100 nibo bamaze kumenyekana ko bapfuye barohamye mumpanuka yubwato yaraye ibaye mugihugu ca Nigeriya.
Yanditswe na Bruce Bahanda, kw’itariki 14.06.2023, saa 7:10Am, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Umuyobozi wa Polisi womurako gace ka Kware arinaho impanuka yabereye yemeje ko iyo mpanuka yahitanye abasaga 100, nkuko tubikesha Ikinyamakuru cya Le Point.
yagize ati: “Kugeza ubu, tumaze kubona imirambo yabantu 103 bapfuye. Abandi barenga 100 bashoboye kurokoka.”
Ibiro bya guverineri wa Kwara byo bitangaza ko abamaze kurokoka iyompanuka bamaze kugera mu karere ka Patigi, ho muntara ya Kwara.
Ubwo bwato bukaba bwari burimo abari bavuye kwizihiza ubukwe muri leta ya Niger.
Mwijoro ryo kuruyu wa kabiri, Ubuyobozi bwibanze bwa Polisi murako gace bavuze ko abantu barenga 100 aribo bagaragaye bapfuye barohamye mwiyo mpanuka yaraye ibereye mukarere kari mumajyaruguru ya Nijeriya.
Ubu bwato bukaba bwari bugwiriyemo imiryango yari yatashye ubukwe muntara ya Kwara.
Nimpanuka yabaye maze ubwato burarohama, buguye muruzi hagati.
Ubu bwato nubwato bwatwaraga abagenzi, abarohamye bavaga muri Leta ya Kwara baja muri Leta ya Nigeriya (mu burengerazuba), bw’iki gihugu.
Umuyobozi wa leta ya Kwara, yongeyeho ati:
“Dukomeje gushakisha tureba ko umubare wabapfuye ushobora gukomeza kwiyongera”.
Uyumuyobozi Kandi yavuze ko ibi bisanzwe ariko cane ngobiba mugihe Ubwato, bwikoreye i biremereye.
Agasaba abatwara amato kubahiriza Amategeko abagenga kugira barengere ubuzima bwabenshi.