Abasenyeri batatu bava mu bihugu by’ibiyaga bigari(Rwanda, Burundi na RDC), batangaje ko bagiye guhuza ibi bihugu kugira umwuka mubi urihagati yabyo urangire.
N’ibyagarutsweho na José Moko, perezida wa AEAC akaba na Musenyeri wa idiofa muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, mu kiganiro yahaye Abanyamakuru i Goma, k’u wa Gatandatu, tariki ya 27/01/2024, akaba yavuze ko biteguye gukora ibishoboka byose bagahura n’abakuru b’ibihugu, u Rwanda, Burundi na Congo Kinshasa.
Yagize ati: “Turateganya kubonana n’abaperezida bi bihugu kugira ngo batubwire ko bihagije, ko ubu tugomba guhagarika intambara.”
Ibi yabivuze mugihe k’u munsi w’ejo hashize tariki ya 27/01/2024, abasenyeri bava mu gihugu c’u Rwanda, Burundi na Congo bahuriye i Goma, k’u murwa mukuru w’i Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, mu rwego rwo guharanira amahoro mu karere.
Gusa muri iki gihe igihugu cy’u Burundi na RDC bifatanye umubano udasanzwe aho abakuru b’ibyo bihugu byombi bakunze kwibasira perezida w’u Rwanda, Paul Kagame.
Ahanini umubano w’u Burundi n’u Rwanda, wongeye kuzamo agatotsi mu mpera z’u mwaka ushize, nyuma y’uko perezida Evariste Ndayishimiye yashinje Kigali gufasha no gucumbikira Inyeshamba za Red Tabara, zirwanya ubutegetsi bwa Gitega, ibyo u Rwanda rwa komeje gutera utwatsi hubwo bagashinja Leta y’u Burundi kuba yarimanye abakoze genocide mu Rwanda ndetse no gukorana byahafi n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR urwanya u Rwanda.
Mugihe leta ya Kinshasa yo ishinja Kigali gufasha M23 , i byo u Rwanda rwamaganira kure hubwo bagashinja ubutegetsi bwa Kinshasa kwiyegereza FDLR.
Bruce Bahanda.