Abashigikiye FARDC na FDLR gukomeza kwica Abanyamulenge mu Minembwe, Me. Nyarugabo yabagiriye inama.
Ni mu kiganiro mpaka cyakozwe nyuma yaho Me.Moïse Nyarugabo yari amaze gutanga ubutumwa akoresheje urubuga rwa x, aho yagaragaje ko Ingabo za Leta ya Kinshasa zirimo kwica no gusahura mu mazu y’Abanyamulenge mu Minembwe, abarimo Depite Levis Rukema na Enock Ruberangabo bamwumva nabi, kuko bo bashigikiye ibyo izo ngabo zirigukorera abatutage.
Ubu butumwa Me.Moïse Nyarugabo yabutanze tariki ya 25/12/2024, ubwo FARDC n’abambari bayo FDLR n’ingabo z’u Burundi ndetse na Maï-Maï bari bagabye ibitero mu mihana y’i Lundu, Lwiko na Runundu kuri Evomi.
Iyi mihana ikaba ituwe n’Abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abanyamulenge gusa.
Ubutumwa bwa me.Moïse Nyarugabo bugira buti: “Ubwo abandi bizihizaga Noheri, mu Minembwe, abasirikare ba Congo mu gitondo bateye umuhana w’i Lundu, Runundu, Evomi.”
Bukomeza bugira buti: “Col. Lwamba na 21ème brigade na Col.Apoko Bangala Michel komanda secteur wungirije bateye amabombe muba sivile, basahuye kandi bishe.”
Aha ni ho Levis Rukema umudepite muri leta ya Kinshasa yahise avuga ibinyuranye ni byo Me. Moïse Nyarugabo yatangaje, aho yagize ati: “Izi n’ingaruka zogushyira abasore birwanaho, mu nkengero za makambi ya 12ème brigade ya FARDC.”
Yongeraho kandi ati: “Ibi byatumye abasore birwanaho bashyira abatutage bose baturiye akarere ka Minembwe mu kaga gakomeye. Aba chef b’imihana n’abahamya bibihaye bikorerwa hariya.”
Nubwo ziriya ngabo ziri mu Minembwe, Rukema azita Brigade ya 12 ariko ni 21ème brigade.
Aha, Me. Nyarugabo yahise amusaba gucyeceka, ati: “Wa buze umwanya wo gucyeceka muvandimwe depite. Abasore birwanaho n’abanzi? Ese n’abanzi bande? Uravugira abasirikare ba Congo bari mu mugambi wo kurimbura cyangwase kurandura ubwoko bwawe. Ngaho urakoze abakiriho bazakomeza kwibuka ibi bihe byose.”
Nyuma haje kuza Enock Ruberangabo wigezeho kuba minisitiri w’iterambere muri Kivu y’Amajyepfo,
nawe agira ati: “Niba dufite kwibuka bisanzwe, bamwe rwose baracyeceka.”
Maze Moïse ati: “Nshuti Enock, uri umwe mubabona Abanyarwanda ahantu hose. Tuzi ibikorwa byawe . Hagati yawe nanjye, uwakoze icyaha ku mugaragaro ni wowe. Ntukwiye kuvuga mwizina ry’Abanyamulenge . Cyeceka, ni byiza. Ntasomo ufite ryo kwigisha.”
Depite Rukema yongeye kugaruka naho agira ati: “Ntabwo nshobora gucyeceka mu gihe ubwoko bwanjye bwibasiwe n’umwanzi . Abanyeshuri bato n’abaturage kwishora mu bikorwa byo kurwanya FARDC, bigaragara ko bose bazarimbuka, mu byukuri abazarokoka bazibuka inyandiko zawe.”
Moïse, niko guhita amusubiza ati: “Ibyawe bizagukoza isoni. Inyandiko zanjye ntizizazima, ni zawe n’uko. Igihe n’irindi zina ry’Imana. Komeza ubwo bucuruzi bwawe .Niba ukigira umutima nama, nturi buze kugira amahoro uyu munsi. Urabeho!”
Ubwo iz’impaka zarimo ziba, Abanyamulenge mu Minembwe barimo bicwa n’ihuriro ry’ingabo za RDC. Ndetse kugeza n’ubu uduce Abanyamulenge batuyemo dukomeje kugabwamo ibitero bikomeye; si byo gusa kuko FDLR, ingabo z’u Burundi, Maï Maï na FARDC bari kubasahura ibyabo.
Ibihe Abanyamulenge barimo bikomeje kubaremerera; n’inde uzabatabara? Imana yo mu juru ibiteho kandi ibarwanirire ibihe byose inabahe kunesha abanzi babugarije, Amen.