• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Wednesday, March 11, 2026
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Uncategorized

Abashingamategeko ba banyekongo bakijijwe bagiye guterana amakofi na b’u Rwanda, i Rusha muri Tanzania.

minebwenews by minebwenews
November 12, 2023
in Uncategorized
0
60
SHARES
1.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Abayobozi bo munteko ishinga mategeko ba Republika ya demokarasi ya Congo bari mu nteko y’umuryango wa Afrika y’iburasirazuba, EALA, bateranye amagambo na mugenzi wabo uhagarariye u Rwanda i Arusha muri Tanzania tariki 08/11/ 2023.

You might also like

AFC/M23 Accuses the Kinshasa Government of Brutality Against Civilians in the Highlands of Minembwe

Perezida Ndayishimiye Yakiriwe Nk’Intwari i Bujumbura

Angola n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe mu Mushinga wo Kugarura Amahoro arambye mu Burasirazuba bwa RDC

Ubwo Umukuru w’iyi nteko, Ntakirutimana Joseph, yari agiye gusoza iyi Nama yigaga ku ngingo zitandukanye, Umunyekongo Kalala Evariste yabwiye bagenzi be ko u Rwanda rwateye igihugu cyabo, rusahura umutungo kamere.

Kalala yakoresheje ururimi rw’Icyongereza, maze agira ati: “Ubushotoranyi bw’u Rwanda kuri RDC: Uyu munsi abantu bari kwicwa kandi amabuye y’agaciro ari gutwarwa n’ibihugu by’abafatanyabikorwa.”

Umunyarwandakazi Fatuma Ndangiza yarahagurutse, abwira Ntakirutimana ko ibyo Kalala avuga ari ibinyoma bidafite ishingiro.

Ati: “Ntabwo bikwiye ko ugize inteko azana ikibazo gishingiye ku birego by’igihugu cyigenga, akavuga muri iyi Nama, nta bimenyetso bifatika by’ibyo avuga.”

Umunyekongo François Ngate Mangu yahise asubiza ko ibyo Kalala yavuze atari ibinyoma, kandi ko ibintu bitari kugenda neza muri uyu muryango bitewe n’iki kibazo.

Ati: “Uyu munsi turagira ngo tubahe amakuru. Hari ibintu biri kugenda nabi.”

Kalala yakomeje avuga ko mu gihe icyo yita ubushotoranyi bw’u Rwanda kuri RDC cyakomeza, igihugu cye kizahagarika kwitabira ibikorwa byacyo muri uyu muryango.

Ati: “Iki kibazo nigikomeza, RDC nk’igihugu izahagarika kwitabira ibikorwa bya EAC.”

Imyitwarire y’abashingamategeko b’Abanyekongo yanenzwe na bagenzi babo bo muri Kenya na Tanzania, Hassan Hassan Omar na Abdullah Makame, bavuze ko iki kibazo kitakabaye kizanwa muri iyi nteko.

Ndangiza yasabye bagenzi be kubaha ibihugu bigize uyu muryango, ati: “Buri wese arabizi ko ibi ari ibibazo by’imiyoborere bihari kuva abenshi muri twe tutaravuka. Politiki tuyihorere. Twubahe buri gihugu kubera ko buri gihe umuntu avuga, tuba dukwiye kugira gahunda cyane iyo tuvuga ku bintu bishingiye ku birego no ku mvugo z’abantu ku giti cyabo. ”

Leta ya RDC ishinja u Rwanda gukoresha umutwe witwaje imbunda wa M23 mu kugaba ibitero no gufata ubutaka bwayo, ibyo Kigali yagiye itera utwatsi kenshi hubwo igashinja ubutegetsi bwa Kinshasa gukorana n’umutwe w’itera bwoba wa FDLR.

Kigali kandi ivugako Kinshasa ifite ingaruka zo kunanirwa inshingano bituma icyogihugu gikomeza kuba mubihe by’intambara zurudaca, ibi byagiye bigarukwaho Imyaka myinshi.

By Bruce Bahanda.

Tags: Abashingamategeko ba banyekongo bakijijwe bagiye guterana amakofiAmakofiI Rusha muri Tanzania
Share24Tweet15Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

AFC/M23 Accuses the Kinshasa Government of Brutality Against Civilians in the Highlands of Minembwe

by Bahanda Bruce
February 20, 2026
0
AFC/M23 Yashinje Leta ya Kinshasa Ubugizi bwa Nabi ku Baturage bo mu Misozi ya Minembwe

The political and military coalition Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) has released an urgent statement expressing serious concern over the worsening insecurity in the areas of Minembwe, Mikenge, and...

Read moreDetails

Perezida Ndayishimiye Yakiriwe Nk’Intwari i Bujumbura

by Bahanda Bruce
February 16, 2026
0
Perezida Ndayishimiye Yakiriwe Nk’Intwari i Bujumbura

Perezida Ndayishimiye Yakiriwe Nk’Intwari i Bujumbura Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye, yakiriwe mu buryo budasanzwe n’imbaga y’abaturage i Bujumbura, nyuma yo gusoza urugendo yari yagiriye i Addis Abeba...

Read moreDetails

Angola n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe mu Mushinga wo Kugarura Amahoro arambye mu Burasirazuba bwa RDC

by Bahanda Bruce
February 9, 2026
0
Angola n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe mu Mushinga wo Kugarura Amahoro arambye mu Burasirazuba bwa RDC

Angola n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe mu Mushinga wo Kugarura Amahoro arambye mu Burasirazuba bwa RDC Ku butumire bwa Perezida wa Repubulika ya Angola, akaba n’Umuyobozi Mukuru w’Umuryango...

Read moreDetails

FARDC Drone Attacks in Minembwe Injure Civilians

by Bahanda Bruce
January 31, 2026
0
FARDC Drone Attacks in Minembwe Injure Civilians

Reliable information from the center of Minembwe, in South Kivu Province, reports that a drone believed to belong to the Armed Forces of the Democratic Republic of the...

Read moreDetails

Gen. Horta N’Tam yafashe ubutegetsi by’agateganyo, Perezida Embaló arahunga

by Bahanda Bruce
November 28, 2025
0
Gen. Horta N’Tam yafashe ubutegetsi by’agateganyo, Perezida Embaló arahunga

Gen. Horta N’Tam yafashe ubutegetsi by’agateganyo, Perezida Embaló arahunga Guinée-Bissau yinjiye mu bibazo bikomeye bya politiki nyuma y’ihirikwa ry’ubutegetsi ryabaye ku wa 27/11/2025, ni mu gihe hari imvururu...

Read moreDetails
Next Post

Abasirikare b'u Burundi boherejwe M'uburasirazuba bwa Republika ya demokarasi ya Congo, k'urwanya M23 ngo barahemukiwe.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Drone Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kagame Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Ndayishimiye Rdc Rwanda SADC Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

Manage Cookie Consent
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes. The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.
  • Manage options
  • Manage services
  • Manage {vendor_count} vendors
  • Read more about these purposes
View preferences
  • {title}
  • {title}
  • {title}
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?