Abashinwa bavumbuye umuti wa Diyabete, ibirambuye.
Abashinwa bavumbuye uburyo bushya bwo kuvura indwara ya Diyabete yo mu bwoko bwa kabiri, bakaba bashobora gusubiza ku murongo uturemangingo twitwa beta dukora insulin.
Byatangajwe n’itsinda ry’abashakashatsi b’Abashinwa, aho Bavuga ko iyi nzira nshya ishobora gukiza burundu iyi ndwara.
Bavuga ko igerageza ry’imbanzirizamushinga, abarwayi bagaragaje ubushobozi bwo kugumana isukari iri kurugero rusanzwe mu maraso nta miti bafata, ibi bikaba ari ubwa mbere bibaye mu mateka y’ubuvuzi.
Nyamara iyi ntambwe ikomeye itanga icyizere ku bantu babarirwa muri za miliyoni, ariko kandi ikaba inahindura byinshi mu nganda mpuzamahanga zifite aho zihuriye no gucunga iyi ndwara.
Mu gihe bizemezwa bidasubirwaho ko iyi miti ivura burundu iyi ndwara yafatwa nk’ idakira, abayirwaye bakava mu buryo bwo guhora ku miti ubuzima bwabo bwose, izaba ibaye igisubizo kirambye kuri bo.