Ubuyobozi muri Nakivale, bwagize icyo busaba Abanyamulenge n’abashumba b’abamotorero ku byo kw’ibuka abaguye mu Gatumba .
Bikubiye mu itangazo ryashizwe hanze n’umuyobozi ureba Zone zitatu zituyemo Abanyamulenge muri Nakivale aho yasabye abashumba ba matorero ndetse n’abaturage kw’irinda kugira icyo bakora ku munsi wo kw’ibuka abaguye mu Gatumba.
Amazone atuyemo Abanyamulenge muri Nakivale ni atatu, hari iya Nyarugugu B, Nyarugugu C, Nyarugugu A. Aya mazone kwari atatu arebwa na Justin Ngendahayo mwene Gakunzi Zikiyeli.
Itangazo yaraye ashize hanze ku mugoroba w’ejo hashize, ritangira rivuga riti: “Turamenyesha Abanyamulenge bose ko ku wa Kabiri tariki ya 13/08/2024, hazaba igikorwa cyo kw’ibuka abacu bazize uko baremwe, ku bw’iyo mpamvu turasaba amatorero yose ko abazatarama ku wa Mbere, bazatarame baririmba indirimbo zituje.”
Umuyobozi kandi yanasabye ko abantu bose bogerageza bakazitabira icyo gikorwa cyo kw’ibuka abaguye mu Gatumba.
Ati: “Mboneye kandi gusaba buri wese kuzitabira umuhango wo kw’ibuka abacu bazize akarengane. Ndetse kandi binashobotse ku munsi nyirizina w’igikorwa cyo kw’ibuka, twohagarika iz’indi zagahunda zose haba umuntu ku giti cye ndetse n’amatorero muri rusange.”
Tubibutsa ko iki gikorwa cyo kw’ibuka abaguye mu Gatumba, cyateguwe na Mutualite iyobowe na Musore John, ni mu gihe i Nakivale haba za Mutualite zibiri aho indi itarateguye iyobowe na Mazeze.
Uy’umuhango wo kw’ibuka uzabera ku itorero rya New Jerusalem, riyobowe na Reverend Joseph Mwumvirwa. Kandi biteganijwe ko uwo muhango wo kw’ibuka abaguye mu Gatumba, uzatangira mu masaha y’igitondo, nk’uko biri mu cyegeranyo cyashizwe hanze na Mutualite iyobowe na Musore John nawe w’ungirijwe na Bizuru.
MCN.