
Abasirikare barenga 320 ba Sudani bahungiye mugihugu cya Tchad, ni nyuma y’intambara ikomeye irikubera muricho Gihugu.
Yanditswe na Bruce Bahanda, none tariki 20.04.2023, saa 12:25 PM, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Amakuru agera Kuri Minembwe Capital News, nuko Igihugu cya Tchad cyatangaje ko mugihugu cabo hahungiye abasirikare barenga 320, ibi byatangajwe na
Minisitiri w’Ingabo zicyo Gihugu bwana Gen Daoud Yaya Brahim, yagize ati: “Bageze ku butaka bwacu Kuruyu wa mungu, twabambuye intwaro hanyuma barafungwa.”
Minisitiri w’ingabo yakomeje avuga ko abo basirikare bahisemo guhunga ku bwo gutinya ko bashobora kwicwa n’Ingabo zo mu mutwe witwara gisirikare wa Rapid Support Forces (RSF) umaze iminsi ibarigwa Kuntoki uhanganye n’Ingabo za Sudani ziyobowe na Gen Abdel Fattah al-Burhan.
Ati: “Ibiri kubera muri Sudani biteye ubwoba kandi biteye ikimwaro, twafashe ingamba zose zishoboka mu guhangana n’iki kibazo.”
Mungamba leta ya Tchad yafashe harimo gufunga imipaka yose ihuza iki gihugu na Sudani.
General Daoud Yaya Brahim yavuze ko Tchad idahangayikishijwe n’iriya ntambara kuko ari iy’abanya-Sudani ubwabo, yungamo ko icyo igihugu cye gishyize imbere ari ugukomeza kugira ubushishozi.
Kugeza ubu abantu babarirwa muri 270 ni bo bivugwa ko bamaze kugwa mu mirwano ikomeje gusakiranya Ingabo za Leta ya Sudani n’izo mu mutwe wa RSF.
Ibihumbi by’abanya-Sudani ku rundi ruhande bakomeje guhunga amasasu n’ibisasu bikomeje gusukwa i Khartoum no mu bindi bice by’igihugu, kuva ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize ubwo imirwano yatangiraga hagati y’Ingabo za Gen Al-Burhan n’uwari icyegera cye, Gen Mohamed Hamdan Daglo uyobora RSF.
Aba bombi nibo bari bafatanyije kuyobora Sudani kuva muri 2021 ubwo Omar Al Bashir wari Perezida wa kiriya gihugu yahirikwaga ku butegetsi, gusa birangira bisanze bahanganye nyuma yo kutumvikana ku ngingo zirimo iyo kwinjiza RSF mu ngabo z’igihugu nk’imwe mu ngingo zikomeye zerekeye amasezerano yo gusubiza ubutegetsi abasivile.




