Abasirikare ba Barundi bari bakurikiye Inka zanyazwe na Mai Mai bagarutse.
Yanditswe na: Bruce Bahanda, tariki 15/08/2023, saa 8:10pm, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Kuruyu wa Mbere, Inka za Banyamulenge zigera 15 zanyazwe n’inyeshamba zo mu mutwe wa Mai Mai . Iz’inka zanyagiwe mu Kivogerwa, homu Mikenke , Secteur ya Itombwe, teritware ya Mwenga, mu Ntara ya Kivu yamajy’Epfo.
Nyuma yuko iz’inka zari zimaze kunyagwa abasirikare bo muri Batayo ya Taxes Force igizwe na Basirikare ba Barundi bari muri Kivu yamajy’Epfo, murwego rwo kurwanya Inyeshamba z’ibarizwa ku butaka bw’igihugu ca RDC. Batanze ubufasha ba kurikira iz’inka zari zanyazwe n’inyeshamba za Mai Mai Bishambuke.
Iz’inka zanyazwe mugihe mu Mikenke hari ibiganiro byamahoro birimo Abanyamulenge, Ababembe, Abanyindu ndetse na Bapfulero, harimo n’Abayobozi batandukanye na bahagarariye teritware ya Fizi, Mwenga na Uvira. Harimo Kandi na Brigadier General Ehonza Andre Oketi, uyoboye Brigade ya 12, ireba imisozi miremire y’Imulenge.
Ingabo za Barundi, mu gukurikira Inka zanyazwe bari basezeranye ko bari bugaruke aruko iz’inka zabonetse zose. Gusa bakigera ahitwa kuri Gasopo ho mu Mibunda, basakiranye nizi Nyeshamba zanyaze Inka iyo mirwano yatumye Abasirikare ba Barundi, bagarura Inka zitandatu(6) harimo n’intama 11.
Kuruyu wa Kabiri, amakuru agera kuri Minembwe Capital News, nuko iz’ingabo zagarutse nimugihe bari bamaze guheba kuko babwiwe ko izo za nyazwe, Mai Mai Bishambuke, yabashe kuzinjiza amashamba ya Mwenga.